skol
fortebet

Abadepite bifuje ko ku nshingano za PAC hakwiyongeraho ubugenzacyaha

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Nkusi Juvenal uyobora PAC
Abagize inteko ishinga amateko y’ u Rwanda basabye ko Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) yakongererwa ububasha ikabasha kujya ikora ubugenzacyaha n’ ubushinjacyaha bikiyongera ku nshingano isanganywe zo gutanga inama ku bigo byagaragayeho imikoreshereze mibi y’ umutungo wa Leta.
Ibi aba badepite babisabye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017, ubwo PAC yagezaga ku nteko rusange y’Abadepite raporo y’igenzura ku ikoreshwa (...)

Sponsored Ad

Nkusi Juvenal uyobora PAC

Abagize inteko ishinga amateko y’ u Rwanda basabye ko Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) yakongererwa ububasha ikabasha kujya ikora ubugenzacyaha n’ ubushinjacyaha bikiyongera ku nshingano isanganywe zo gutanga inama ku bigo byagaragayeho imikoreshereze mibi y’ umutungo wa Leta.

Ibi aba badepite babisabye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017, ubwo PAC yagezaga ku nteko rusange y’Abadepite raporo y’igenzura ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’imyaka ya 2012/ 2013 na 2013/ 2014.

Perezida wa PAC Hon. Nkusi Juvenal, yagaragarije abagize inteko rusange y’Abadepite ko mu mwaka wa 2012/ 2013, Inteko ishinga amategeko yakoze imyanzuro 28 muri yo 13 gusa ihwanye na 46% akaba ari yo ishyirwa mu bikorwa.

Abadepite bagendeye kuri ibyo bipimo by’imyanzuro yashyizwe mu bikorwa iri ku kigero cyo hasi, bagaye uburyo ingamba ziba zafashwe mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutungo wa leta zidashyirwa mu bikorwa kandi ugasanga ibigo bimwe na bimwe nibyo bihora bigaruka.

Depite Mporanyi Theobald wabimburiye Abadepite 9 batanze abandi gusaba ijambo yanenze ibigo bihora bishyirwa muri raporo y’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

Agira ati “Njye numva nkurikije ibyo tumaze kubona n’uko twashyiraho itegeko kuko, nitwe tuyashyiraho tugaha PAC ububasha bw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kuko niba tugenzura tukerekana ibintu uko bimeze,twajya kureba tugasanga ishyirwa mu bikorwa ririmo amakosa.
Umuntu yakwibaza impamvu bahora bagaruka imbere yacu ntitugire icyo tubakoraho twarabyerekanye kuki tutashyiraho ubwo bubasha kandi ari twe dushyiraho amategeko.”

Mukamurangwa Sebera Henriette we yavuze ko niba inkiko zisanzwe zarananiwe gukemura ikibazo cyihariye cy’ubujura no gusesagura umutungo wa Leta hakwiye kujyaho ubucamanza bwihariye.
Ati “Nk’uko twashyizeho Inkiko Gacaca ku kibazo cyihariye na hano ikibazo cyihariye cy’ubujura no gusesagura umutungo, twashyiraho ubucamanza bwihariye.”

Inkuru ya Kigali today ivuga ko PAC yaragaragarije abagize inteko rusange y’Abadepite ko muri rusange hari imanza 378 zijyanye n’imikoreshereze mibi y’imari n’umutungo wa Leta muri zo haburanywe imanza 78, Leta itsinda 68 mu gihe izisigaye kiziri mu nkiko.

Ibitekerezo

  • Oya, byaba bibaye kwica démocrtie no kugongana k’ubutegetsi: UBUCAMANZA n’UBUTEGETSI NSHINGAMATEGEKO( Le pouvoir judiciaire et le pouvoir législatif) Ni ibintu 2 bitandukanye. Ahubwo ABADEPITE batora itegeko rivuga ko uwagaragayeho amakosa aya naya (akavugwa) akorerwa raporo na auditeur général maze iyo raporo igashyikirizwa ubugenzacyaha. Kuba bagera mu rukiko ibyabuze mu igenzura bikaboneka, ibyo ntacyo mwabikoraho, ahubwo mu genzure iyo mikorere y’ubutabera, nabo musabire ibihano. None se ni mugenzura UBUTEGETSI NYUBAHIRIZA TEGEKO( le pouvoir exécutif) mu gasanga nabo hari ibyo bakora nabi, naho muzajyayo kubasimbura? Mwashyiraho mécanism ituma abakoze ibyaha bahanwa, mukabasabira guhanwa, kandi batahanwa hakagira ubihanirwa.

    Ntabwo PAC ivuga bikwiriye kuko itaba byose. Ijye ikora ibiyireba hanyuma ireke nabandi nabo nka police n’ubushinjacyaha bikorwe nabo ibiyireba kuko inshingano na techniques zitandukanye. Keretse niba batemera izindi nzego Kandi nabo baba bafite ikibazo. Ubutabera busaba gushishoza ngo hatagira urengana Kandi Ubutabera bacu turabwizera bukora neza. Rero ntampamvuga yo kubushyiraho igitutu kuko mwese mugomba kuzuzanya no kubahana.Mua

    Ni impamo iyo myumvire irasheje cyaneee. Ntabwo ibyo mwifuza byashyirwa mu bikorwa uko mubyibwira. Mugira umwanya uhagije WO kureberera izindi nzego, ese mwe ejo mwabyivangamo mukabyica kurutaho, mwazakeburwa nande? Nimukomeze akazi kanyu,mukaze amategeko, ariko ibyo mu isi yose ntaho biba ko umudepite yivanga mubucamanza. Ese ubwo tuvuge ko mwegera abaturage bihagije? Nkawe Mporanyi mbwira niba uzi Gitambi aho twita Kaboza. Kandi twaragutoye none ngo murashaka ubucamanza? Icyo twabatoreye ni ukwegera abaturage tukabatuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa