skol
fortebet

Abana 7 babaga mu mashyamba ya Kongo bahujwe n’imiryango yabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Madame Mukantabana Séraphine arasaba abana n’abakuru bakiri mu mashyamba ya Kongo gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro. Ibi yabivugiye mu karere ka Musanze kuwa 05 Ukwakira 2017 mu gikorwa cyo gushyikiriza abana 7 babaga mu mashyamba ya Kongo imiryango yabo.
Aba bana uko ari 7 bari baburanye n’ababyeyi babo mu mashyamba ya Kongo kuko ababyeyi babo batahutse bo bagasigarayo . Nk’ uko (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Madame Mukantabana Séraphine arasaba abana n’abakuru bakiri mu mashyamba ya Kongo gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro. Ibi yabivugiye mu karere ka Musanze kuwa 05 Ukwakira 2017 mu gikorwa cyo gushyikiriza abana 7 babaga mu mashyamba ya Kongo imiryango yabo.

Aba bana uko ari 7 bari baburanye n’ababyeyi babo mu mashyamba ya Kongo kuko ababyeyi babo batahutse bo bagasigarayo . Nk’ uko babyivugira ngo barashimira Komisiyo yo yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe yo itumye bagera kuri iyi ntambwe.

Ababyeyi b’aba bana nabo baravuga ko bishimiye iki gikorwa , bakaba bemeza ko bagiye kurushaho kubitaho babaha icyerekezo kizima nk’abandi bana basanganwe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe Madame Mukantabana Séraphine arasaba abana n’abakuru bakiri mu mashyamba ya Kongo gutahuka kuko abana bakwiye uburenganzira bwabo.

Yagize ati « Amashyamba nibayavemo , ntabwo umwanya w’umwana ari mu ishyamba, umwanya w’umwana si mu muhanda , yewe si no mu bibi ahubwo umwana abereyeho kwishima no gutegura ejo hazaza he heza hamuha amahoro no kubaho neza , ari imiryango natwe twese nka Komisiyo dukomeze tubakurikirane , kimwe nuko n’abaturanyi babo batabaha akato ngo bababonemo abana bakoze ibibi ahubwo bababonemo abana bafashe icyemezo cya kigabo cyo kugira ngo bahe ubuzima bwabo amahirwe bwo kujya ku murongo mwiza , tubibafashemo rero kugirango batazicyuza icyemezo bafashe ».

Kimwe n’abandi nk’uko bisanzwe abatahutse bose bava mu mashyamba ya Kongo bahabwa amasomo anyuranye harimo ubujyanama ku ihungabana , gusoma no kwandika , ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’uburerembonera gihugu.

Mu guhuzwa n’imiryango yabo aba bana bahawe ibikoresho binyuranye birimo iby’isuku , ibyo mu gikoni n’imyambaro.


Guverineri JMV Gatabazi Umuyobozi wa RDRC, Seraphine Mukantabana,


abo bana bahawe n’ ibikoresho byo mu gikoni

Aba nibo bana barindwi bavuye mu mashyamba ya Kongo

Irasubiza Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa