skol
fortebet

Abanyarwanda bagaragarije ibyishimo Dr Frank Habineza watangiye kwiyamamariza kuba Perezida [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo hirya no hino mu mujyi wa Kigali bagaragarije ibyishimo umukandida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu,Dr Frank Habineza.

Sponsored Ad

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryatangiye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida ku mwanya w’Ubudepite.

Ibikorwa bya Democratic Green Party byatangiriye i Bweramvura mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukandida,Dr Hon Frank Habineza,aho yanyuraga yerekeza mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo,abanyarwanda bagaragazaga ko bamwishimiye ndetse ageze kuri site yagombaga kwiyamamarizaho yahasanze abantu benshi bamushyigikiye.

Abamotari,abaturage batandukanye bari mu mirimo itandukanye bagaragarije uyu mukandida urugwiro abanyuzeho agiye kwiyamamaza.

Hon Senateri Mugisha Alex wo mu ishyaka Democratic Green Party,yabwiye abarwanashyaka ko nubwo hari ibyacyemutse mu buzima ariko hakiri imbogamizi ku kibazo kijyanye n’abarwayi usanga batabona imiti bandikiwe yo kugura muri Farumasi kubera ko bakoresha ubwishingizi bwa Mituweli de Sante.

Ati" mugihe mwatugirira ikizere mugatora Dr Frank Habineza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse mugatora n’Abadepite bacu uko ari 50, tuzahita ducyemura iki kibazo cy’abantu batabona imiti muri Farumasi kubera bakoresha ubwinshingizi bwa Mituweli de Sante".

Dr Frank Habineza yavuze ko atowe imisoro ku butaka yavaho,nta muntu wakongera gufungwa urukiko rutaramuhamya icyaha.

Ati: "Tuzashyiraho ikigega cy’indishyi ku bantu bafungiwe ubusa. "Abanyarwanda batinya kurega leta , tuzashyiraho ikigega kizatuma uwafungiwe ubusa abasha kurihwa ibyo yatakaje mu gihe yafunzwe arengana."

Yavuze kandi ko azagabanya ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko,aho ngo nibaramuka babatoye bazahanga imirimo ibihumbi 500 buri mwaka, ku buryo ngo muri buri murenge hazubakwa uruganda bijyanye n’ibihakorerwa.

Mubindi nuko abantu bimurwa mu nyungu rusange bizakorwa neza hatabayeho guhutazwa,ku bijyanye n’ubutabera, nuko umuntu ufunzwe agataha agizwe umwere azajya yishyurwa kubera ko inzego z’ubutabera zizaba zitarakoresheje ubushishozi.

Dr Frank Habineza yavuze ko ikimuraje ishinga ari uko Abanyarwanda bose bagera ku rwego rwo kurya gatatu ku munsi aho kugira ngo ibyo bigerweho hazashyirwaho gahunda yo kwihaza mu biribwa, hatezwa imbere ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo Abanyarwanda babone ibyo kurya bihagije.

Yagaragaje ko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi iziyongera ndetse agafasha abaturage kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Dr Frank Habineza yavuze ko bagiye kwiyamamaza bifitiye icyizere ko ibyo babwira abaturage bizakunda.

Ishyaka Green Party rizakomereza kwiyamamaza mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo,kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2024.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa