skol
fortebet

Abasenateri bagaragarije Dr Ngirente ukuntu imibare y’ amazi itekinitse

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Ngirente Edouard yitabye abasenateri kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 abagezaho ibisobanuro ku kibazo cy’ amazi meza ataragera ku baturage n’ ingamba zihari,nabo bamubwira ko imibare ivuga ko u Rwanda rugeze kuri 84% atari ukuri.

Sponsored Ad

Dr Ngirente yagaragarije abasenateri imiyoboro y’ amazi yuzuye n’ indi irimo kubakwa hirya no hirya mu gihugu.

Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu basenateri bavuze ko ikibazo cy’ itekinika mu bijyanye n’ amazi kirimo.

Yagize ati “Maze igihe ngenda mbeshya ko amazi turi kuri 84%, niba nzongera nkagenda mbeshyuza. Mperutse kujya mu Bushinwa ndavuga nti twe rwose amazi twarabikemuye tugeze kuri 84% ngendeye kuri statistics bari baduhaye muri 2014”

Yongeyeho ati “Mu murenge wa Kiziguro twajyanye Perezida agiye kuyataha(amazi), barafungura aza yiruka, Perezida yarenze ikilometero kimwe amazi yahagaze narategereje arabura. Nsubirayo nyuma y’ icyumweru kimwe amazi arabura”.

Senateri Karangwa Chryzologue yagize ati “Ejo hari aho batweretse ngo bafite 73% by’ amazi. Twari twagiyeyo tureba iby’ amazi batubwira ko bafite hejuru ya 80%. Iyo ushaka gukemura ibibazo, ntabwo ubanza kwihisha ibibazo...”

Senateri Karangwa nawe yunze mu rya bagenzi be ko amabwiriza avuga ko abari mu kiciro cya mbere badakwiye kwishyuzwa amazi atubahirizwa.

Dr Ngirente yavuze ko iki kibazo cyo kuba abari mu kiciro cya mbere bishyuzwa amazi guverinoma igiye kugikurikirana kigakemuka.

Ku kibazo cy’ imibare y’ amazi itekinitse, Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yavuze ko na guverinoma yabibonye ko uyu mubare uvuga ko Abanyarwanda bafite amazi meza ku kigero cya 84% atari ukuri. Ngo harimo gushakishwa umubare w’ ukuri uzamenyekana mu gihe cya vuba.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ amazi WASAC avuga ko umubare w’ abanyarwanda bafite amazi agereranyije asanga ari 50% cyangwa 60%. Dr Ngirente nawe avuga imibare yatanzwe n’ ikigereranyo cy’ umuyobozi wa WASAC ariwo yemera.

Minisitiri w’ Intebe yavuze ko ikibazo cy’ itekinika cyahagurukiwe ku buryo umuyobozi uzajya utanga imibare itariyo azajya afungwa amezi 6.

Mu abantu miliyari 1,8 bakoresha amazi yanduye. Ayo mazi atera indwara nyinshi ni ukwibukiranya murabizi harimo inzoka. Mu Rwanda abarwara indwara zituruka ku mazi mabi ni ibihumbi 780.

Miliyoni 319 muri Afurika yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara yakoresha amazi mabi.

Muri Gahunda yo kwihutisha iterambere ya 2017-2024, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi azava kuri m3 182,120 akagera kuri m3 303,120.

Nk’uko Guverinoma yabitangaje mu kwa 8, 2016, ubwo yagezaga ku nteko ibikorwa bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’amazi, hari imishinga myinshi yo gukwirakwiza amazi. Dr Ngirente yavuze ko guverinoma y’ u Rwanda yaboneye ingengo y’imari ikaba yaranatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Haguwe uruganda rwa Nzove II ruva kuri m3 25,000 ku munsi rugera kuri m3 40,000 ku munsi. Hubatswe uruganda rushya rwa Nzove I rufite ubushobozi bwo gutanga m3 40,000 ku munsi. Uru ruganda kandi rwubatswe ku buryo rwakwagurwa rukagera ku bushobozi bwo gutanga m3 65,000 ku munsi.

Huzuye inganda nshya za Nyanza (Mpanga), Rwamagana (Muhazi) na Nyagatare (Mirama) zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya m3 10,500 ku munsi. Huzuye kandi uruganda rwa Nkombo muri Rusizi rutanga amazi angana na m3 720.

Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanyonyomba ruzatanga m3 5,000 ku munsi, rukaba rugeze ku kigereranyo cya 96.5% rwubakwa.

Ubu harimo kunozwa imirimo yo kubaka imiyoboro izatwara ayo mazi. Uru ruganda ruzaza rwunganira uruganda rwa Ngenda rusanzwe rutanga m3 3500 ku munsi. Hatangijwe kandi kubaka uruganda rwa Kanzenze, ruzatanga m3 40,000 ku munsi, ruzaha amazi Umujyi wa Kigali n’ibice by’akarere ka Bugesera. Bikaba biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2020.

Inganda za Kanyonyomba na Kanzenze zizakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Karere ka Bugesera. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi make mu duce tumwe na tumwe, mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari igenerwa urwego rw’amazi, mu mwaka ushize Guverinoma yafashe inguzanyo ya miliyoni 131 z’amadorari y’Amerika muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) no mu Kigega cy’Iterambere ry’Ibihugu Bicukura Peterori (OFID).

Iyi nguzanyo izakoreshwa mu gusana uruganda rwa Gihira muri Rubavu rukazatanga m3 10,000 ku munsi. Izafasha kandi mu kubaka uruganda rushya rwa Gihira ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na m3 15,000 ku munsi. Hazubakwa kandi uruganda rwa Mwoya muri Rusizi izatanga m3 6,000.

Iyi nguzanyo izakoreshwa kandi mu bikorwa byo kwagura no gusana imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali n’Imigi yunganira Kigali.

Mu rwego rwo kongera amazi meza mu bice by’icyaro, Guverinoma y’u Rwanda yasabye inguzanyo y’inyongera muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ingana na miliyoni 137.5 z’amadolari y’Amerika.

Mu miyoboro 1,006 itanga amazi mu cyaro tubarura kugeza ubu, ikabakaba 430 ikeneye gusanwa kuko yubatswe mu myaka irenga makumyabiri ishize.

Ikigereranyo cy’amazi ameneka bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’amatiyo ashaje kizagabanuka kive ku kigereranyo cya 38.9% dufite ubu kigere kuri 25% mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere (reduction of non-revenue water).

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa Tito wibukako Ngororero uvukamo NAyO ntamazimeza igira?navugako arinka 1%!
    Kora ukushoboye natwe turayakeneye iwac

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa