skol
fortebet

Abasenateri basabye Leta y’u Rwanda gukemura ibibazo birimo icya serivisi mbi mu mavuriro n’ibura ry’imiti

Yanditswe: Tuesday 12, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inteko Rusange ya Sena yasabye Guverinoma y’u Rwanda gukemura ibibazo bikigaragara mu mitangire ya serivisi mu Nzego z’ubuzima no gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti mu mavuriro ya Leta bituma abivuza bagendwa n’imiti bagura muri farumasi zigenga.

Sponsored Ad

Abasenateri bafashe uwo mwanzuro nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana n’imitangire ya serivisi mu bigo by’ubuvuzi n’imivurire y’indwara zitandura mu bigo nderabuzima.

Basabye Guverinoma guhugura byimbitse kandi bihoraho abaforomo bakurikirana indwara zitandura no gukomeza kubaka ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwabo ku ndwara zitandura.

Guverinoma yasabwe kunoza imikorere n’imikoranire y’Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imiti (RMS) n’ibigo by’ubuvuzi mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti no gufasha abaturage kubona imiti bataboneye kuri Larumasi za Leta, bagahabwa uburenganzira bwo kuyibona mu bikorera.

Raporo ya Komisiyo yagaragaje ko hari ikibazo cyo gutinda kubona serivisi ku barwayi, aho basuzumira, aho kwishyurira n’aho gufatira imiti, inzira ndende yo guhabwa serivisi, imbangukiragutabara nke, n’ibindi

Mu mitangire ya Serivisi mu bitaro, hagaragaraye ikibazo cy’ibura ry’imiti, na hamwe na hamwe abarwayi biyishyurira ikiguzi cy’imiti, kandi basanganywe ubwisungane mu kwivuza.

Ku bigo nderabuzima, hagaragaye ibibibazo birimo abakozi bake ugereranyije n’abari ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, umubare munini w’abagana ibigo nderabuzima barenze ubushobozi bwabyo, ibura ry’imiti mu bigo nderabuzima, abakoresha ubwisungane mu kwivuza batabona imiti.

Imitangire ya serivisi mu mavuriro yigenga, hari abakozi bahagije bakurikirana ibijyanye n’imitangire ya serivisi, hanakoreshwa ikorabuhanga mu kwakira ababigana, ariko hari ikibazo cy’ibigo by’ubwishingizi bitishyura uko bikwiye serivisi z’ubuvuzi zihabwa abanyamuryango babyo.

Imbogamizi zigaragara mu mivurire y’indwara zitandura mu bigo nderabuzima, harimo abaforomo badahagije bazihuguriwe, ikibazo cy’imiti itaboneka, bituma abarwayi batavurwa uko bikwiye, abagorwa n’ingendo bitewe n’aho ikigo nderabuzima giherereye n’ibindi.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’Imibereho y’Abaturage yasuye Sena yasuye ibigo by’ubuvuzi birmo ibigo nderabuzima 46, ibitaro 15 n’amavuriro yigenga 2, inagirana ibiganiro n’inzego bireba zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Ubwiteganyurize mu Rwanda (RSSB) n’Ubuyobozi bw’ibigo nderabuzima n’ibitaro.

IVOMO: IMVAHO NSHYA

Ibitekerezo

  • nibyiza ariko mbona hari nikibazo cy,umushara muto kubaganga bituma na servis idatandgwa neza niwasiga umwa murugo atabashije kubona minerval guvure utanjye service uko bigomba

    Ikibazo cy’imiti akenshi gituruka mu mikorere mibi ya RMS idashakira igihugu imiti ikenewe ndetse ababishinzwe bazabikurikirane byimbitse .
    RMS igora abayiha imiti ( suppliers) yishyura bigoranye
    Bazanarebe abakozi ikoresha niba bashoboye...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa