skol
fortebet

Abimukira bazoherezwa ejo mu Rwanda ntibagera ku 10.ese nuko badahari?

Yanditswe: Monday 13, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubare w’abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu ndege yo kuwa kabiri ivuye mu Bwongereza wagabanutse ugera munsi ya 10, nk’uko hari ababyemeza.

Sponsored Ad

Impirimbanyi hamwe n’abimukira mu cyumweru gishize mu rukiko rukuru batsinzwe urubanza barezemo leta ngo ihagarike uyu mugambi.

Umwe mu bantu bo muri minisiteri y’ubutegetsi yabwiye BBC ko ku bantu 37 bagombaga koherezwa kuwa kabiri, ibirego ku burenganzira bwa muntu byatumye uyu mubare ugabanuka cyane.

Yakomeje avuga ko bishoboka ko uwo mubare ushobora "kumanuka ukagera kuri zeru" mbere y’uko indege ihaguruka.

Iki gihugu kirashaka kujya cyohereza abimukira mu Rwanda kigamije guca intege abandi bahaza binyuranyije n’amategeko no kurwanya amatsinda akora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu muri ubwo buryo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye kwakira abo bimukira mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’abimukira cyakomeje kunanirana ku isi.

Ubujurire bw’umwanzuro w’urukiko wo mu cyumweru gishize bwatanzwe n’impirimanyi zirimo n’imiryango ya Care4Calais na Detention Action.

Urubanza rundi rurumvwa none kuwa mbere mu rukiko rukuru, nyuma y’uko undi muryango wita ku mpunzi, Asylum Aid, usabye guhagarika byihutiwa uku kohereza abantu mu Rwanda.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko rwiteguye kwakira no gutuza neza abo bimukira bazava mu Bwongereza.

Impirimbanyi zivuga ko u Rwanda atari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu cyo koherezamo abimukira, ariko abategetsi mu Rwanda bavuga ko ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Umucamanza Justice Swift yavuze ko isuzumwa ryuzuye rizabaho mbere y’impera z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, aho urukiko rukuru rw’Ubwongereza ruzumva ibirego birwanya uyu mugambi wa leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa