Ambasaderi w’u Rwanda mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa yahamagajwe nyuma y’uko Gen.James Kabarebe asabwe gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Bufaransa bumaze iminsi butangije iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege yahanutse tariki 06 Mata 1994 yari itwaye Habyarimana Juvenal ndetse wanahise apfira muri iyo mpanuka.
Iri perereza ryatangiye nyuma y’uko James Munyandinda watorotse igisirikare (...)
Ambasaderi w’u Rwanda mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa yahamagajwe nyuma y’uko Gen.James Kabarebe asabwe gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Bufaransa bumaze iminsi butangije iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege yahanutse tariki 06 Mata 1994 yari itwaye Habyarimana Juvenal ndetse wanahise apfira muri iyo mpanuka.
Iri perereza ryatangiye nyuma y’uko James Munyandinda watorotse igisirikare cy’u Rwanda mu 2008, wiyita Munyeragwe Jackson avuze ko yabaye umurinzi wa Perezida Kagame mu gihe cy’urugamba ndetse ko hari byinshi yavuga.
Uyu mugabo kandi yavuze ko kuva mu 1992 kugeza mu 2008 yakoreraga hafi ya Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2010. Uyu Jackson Niwe washinze Ihuriro Inyabutatu-RPRK risebya leta y’u Rwanda ryifashishije Radio Inyabutatu yashinze.
Iperereza rya mbere ryagarageje ko ingabo zari iza FPR zitahanuye indege ya Habyarimana nk’uko bivugwa ahubwo ko yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo ze.
Nyuma y’uko Ikinyamakuru Jeune Afrique gisohoye inyandiko mu cyumweru gishize igaragaza uko abatanga buhamya ku ihanurwa ry’indege bakomeje kugenda babusanya mu mvugo,kuri uyu wa kabiri iki kinyamakuru cyanditse ko u Rwanda rwahamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa.
Ngo uyu Jacques Kabale akaba yahamagajwe i Kigali by’igihe gito.Ibi bikaba bije nyuma y’uko mu minsi ishize ubutabera bw’u Bufaransa bwakiriye ubuhamya bwa bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda bavuga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Icyo gihe kandi mu myanzuro yafashwe harimo ko mu Ukuboza uyu mwaka,Gen James Kabarebe azitaba ubucamanza bw’u Bufaransa agasobanura ku ihanurwa ry’indege agahangana amaso ku maso yiregura kubyo bamushinja.
Ngo hari amakuru avuga ko Gen.Kabarebe adashobora kwitaba ubucamanza bw’u Bufaransa yisobanure ku birego by’ibinyoma bidashingiye ku butabera ahubwo byuzuye politiki.
Jeune Afrique yanditse kandi ko kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa yahamagajwe ari ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kuganaho habi.
Imyaka 23 irashize; Tariki 6 Mata 1994, nibwo indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yarashwe, akaba yari kumwe na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.
Mu kiganiro aheruka kugiran n’itangazamakuru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, yagarutse ku kuba u Bufaransa bukomeje kugaragaza ko budashaka umubano n’u Rwanda.
Yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye usubizwa inyuma na bamwe mu ba nyapolitike,“Si ibanga rwose ntawe utazi uruhare Leta y’U Bufaransa yagize mu ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’abasaga Miliyoni. Ubushakashatsi bwarakozwe birazwi rwose.”
Yungamo ati “U Bufaransa rwose bwakunze kutugaragariza imyitwarire mibi tudakwiye kwemera hano mu Rwanda. Twebwe nk’u Rwanda twabirenzeho tugerageza uburyo bwose igihe kirekire mu nzira zikomeye ngo tuzamure umubano w’ibihugu byombi ariko u Bufaransa bukomeza guseta ibirenge no kugaragaza ubushake bucye.”
Yakomeje agira ati: “Ngirango mu minsi ishize Perezida yabigarutseho mu gutangiza ukwezi kw’Ubucamanza. Icya mbere Jenoside ntabwo yatewe n’ihanurwa ry’indege, ibi birazwi. Jenoside yarigishijwe, yarateguwe ahubwo bari bategereje imbarutso[…] Icya kabiri niba hari igihugu kitari u Rwanda cyagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ni u Bufaransa. U Bufaransa bwatoje abagize uruhare muri Jenoside mu buryo bunyuranye, ababikoze turabazi amazina turayafite n’amasura yabo arahari ibi birazwi.”
Ambasaderi w’u Rwanda i Paris, Jacques Kabale, yahamagajwe
Ibitekerezo
Ariko sibyumva neza mufashe gusobanukirwa habura iki ngo u Rwanda n’u Bufaransa bacane uwaka...Uyu munyamakuru ndabona yagerageje kutubwira byose ariko abanyapolitike rwose mujye mubutubwira twebwe urubyiruko tumenye neza ikibuga turimo..ariko nanone U Bufaransa bwarengereye peeee ngo Gen.Kabarebe wacu yitabe bibaho se umuntu wabohoye igihugu ubwo yajya gusobanurira iki Abafaransa batwigaramye wa mugani wa w’umuhanzi Munyashoza ’Ngo abanyamahanga uburo buhuye bari baje bakangata ni intwaro nyinshi nkizitabaye’’...Oya rwose Gen.James Kabarebe ntazitabe kandi nziko UBUFARANSA buzageraho bukemera uruhare rwabo muri Jenoside mu 1994...Murakoze
Ariko aba fransa badushako ho iki we NGO Gen kabarebe yitabe abafransa nagasuzuguro pe ahubwo umubano Wabo wavuyeho Burundi ko tutabinginga kubana nabo bagize kutwicira abantu turabareka none NGO..
Ariko aba fransa badushako ho iki we NGO Gen kabarebe yitabe abafransa nagasuzuguro pe ahubwo umubano Wabo wavuyeho Burundi ko tutabinginga kubana nabo bagize kutwicira abantu turabareka none NGO..
Njye mbona leta y’Ubufaransa ikomeje umugambi wayo wo kuyobya uruhare rwayo muri Genoside yakorewe abatutsi mu 1994,ubuse ko abanyamategeko babo Marc Travidic na Natalie Pou baje mu Rwanda bagakora iperereza bakemeza ko ibisasu byarashe iyo ndege bavuga byaturutse i Kanombe ahari ingabo za FAR, FPR baracyayibaza iki ? Afande J Kabarebe baramubaza iki? Ambasaderi w’u Rwanda naveyo nta kwihoma ku bafaransa dore aho twahereye.