skol
fortebet

Ange Kagame yahawe akazi mu biro bya Perezida

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu aho umukobwa wa Perezida Kahame,Ange Kagame yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Abandi bahawe inshingano nshya ni Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU, mu gihe Michel Sebera yagizwe Ambasaderi muri Guinée naho (...)

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu aho umukobwa wa Perezida Kahame,Ange Kagame yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Abandi bahawe inshingano nshya ni Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU, mu gihe Michel Sebera yagizwe Ambasaderi muri Guinée naho Shakila Umutoni Kazimbaya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Gen Maj Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Muri Ethiopia asimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye.

Ni mu gihe Michel Sebera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée , abaye uwa mbere ufashe izo nshingano kuko ubusanzwe uwarebereraga inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Sebera yari asanzwe ari Minisitiri-Umujyanama (Minister Counsellor) muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Shakila Umutoni Kazimbaya we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Agiye gusimbura Zaina Nyiramatama wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri agiye gusimbura Alfred Kalisa wari muri izi nshingano. Hari hashize amezi ane Munyuza asimbuwe ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu.



Ibitekerezo

  • The Editor of this newspaper doesn’t have skills, at least 1 in 3 stories have a mistake. Ngaho ndebera nko kwandika Kahame (Kagame) kweri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa