skol

Bisizi wari Visi meya w’ akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu yegujwe

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 31 Gicurasi yeguje Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako karere, Bisizi Antoine, nyuma yo gukora isuzuma igasanga adatanga umusaruro wifuzwa.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, Mungwakuzwe Yves, yatangarije ko atatangaga umusaruro.
Yagize ati “Twateranye dusanga imikorereye ye (Antoine Bisizi) itameze neza adatanga umusaruro mu iterambere ry’ubukungu. Ntabwo navuga ko ari amakosa ariko ntabwo (…)

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 31 Gicurasi yeguje Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako karere, Bisizi Antoine, nyuma yo gukora isuzuma igasanga adatanga umusaruro wifuzwa.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, Mungwakuzwe Yves, yatangarije ko atatangaga umusaruro.

Yagize ati “Twateranye dusanga imikorereye ye (Antoine Bisizi) itameze neza adatanga umusaruro mu iterambere ry’ubukungu. Ntabwo navuga ko ari amakosa ariko ntabwo imikorere ye iteza imbere ubukungu bw’akarere nk’uko byifuzwa.”

Bisizi Antoine yatorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru muri Gashyantare 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa