skol
fortebet

Diane Rwigara yatangaje ko ataritabira itora rya Perezida

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Diane Rwigara wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda akaba ataremerewe kwiyamamaza yatangaje ko atazitabira amatora y’ umukuru w’ igihugu avuga ko komisiyo y’ amatora mu Rwanda itigenga.
Uyu mukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara avuga ko amatora Abanyarwanda bagiye kujyamo atari amatora y’ ukuri kuko ikizayavamo kizwi.
Yabitangarije Umuryango.rw hasigaye amasaha 12 ngo igitondo cyo ku wa 04 Kanama 2017 umunsi Abanyarwanda bamaze iminsi bategereje ngo (...)

Sponsored Ad

Diane Rwigara wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda akaba ataremerewe kwiyamamaza yatangaje ko atazitabira amatora y’ umukuru w’ igihugu avuga ko komisiyo y’ amatora mu Rwanda itigenga.

Uyu mukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara avuga ko amatora Abanyarwanda bagiye kujyamo atari amatora y’ ukuri kuko ikizayavamo kizwi.

Yabitangarije Umuryango.rw hasigaye amasaha 12 ngo igitondo cyo ku wa 04 Kanama 2017 umunsi Abanyarwanda bamaze iminsi bategereje ngo bihitiremo uzabayobora mu myaka ndwi iri imbere kigere.

Yagize ati “Njye ntabwo nzatora kubera ko komisiyo y’ amatora ntabwo yigenga ni nk’ izindi institutions zose zo muri iki gihugu zikorera FPR.”
<img31432|center>
Umunyamakuru yabajije Diane Rwigara niba abona uburiganya bw’ amajwi mu Rwanda bushoba ati “cyane”

Yongeyeho ati “Ikizavamo turakizi, cyateguwe kuva kera, icyo aya matora agamije ni uko FPR itsinda. Nyine bazakoresha uko bashoboye kose ngo bibe uko babishaka”

Umunyamakuru yibukije Diane Rwigara ko abakandida bose uko ari batatu bahawe umwanya ungana wo kugaragaza imigabo n’ imigambi yabo, anamwibutsa ko itangazamakuru ryagerageje guha abakandida umwanya wo kugeza ku baturage ibyo bifuza kuzabakorera baramutse batowe. Umunyamakuru kandi yamubwiye ko itora Abanyarwanda bagiye kujyamo aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo uwo bashaka.

Ati “Ni byo ariko uku kwiyamamaza ni ikinamico, ubundi abantu biyamamaza bavuga ngo ntabwo tuzi uzatsinda abantu bose bafite amahirwe angana, ariko ntabwo muri iki gihugu abantu bose bafite amahirwe angana nk’ uko byagaragaye”

Umunyamakuru yabajije Diane Rwigara impamvu avuga ko abantu bose badafite amahirwe angana kandi itegeko nshinga rivuga ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’ amategeko binashimangira kuba u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko.

Kuri iyi ngingo D. Rwigara ati “Itegeko nshinga niko rivuga ariko ntabwo mu buzima bwa buri munsi ariko bimeze, amategeko arahari aranditse ariko ntabwo ariko ashyirwa mu bikorwa”

Uyu mukobwa yavuze ko iyo Leta idafite imigabane mu bizinesi yawe idatera imbere atanga urugero ku itangazamakuru aho yavuze ko iyo FPR idafite imigabane mu gitangazamakuru kidahabwa amasoko.

Diane Rwigara yatangaje ko atazitabira amatora mu gihe nta masaha 24 yari ashize abwiye Umuryango ko azatora. Uku kwisubiraho ngo yabitewe no kuba hari urubyiruko rumushyigikiye rwaburiwe irengero kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kanama ubwo rwari rugiye kubaka ubwihugiko mu murenge wa Kigali ahazwi nko Kugiti cy’ inyoni.

Aba basore batanu ngo bafashwe n’ imodoka ya sivile yari iherekejwe n’ iya polisi. Arakekwa ko bafatiwe kuba bari rwambaye imipira iriho ifoto ye.

Umuvugizi wa polisi mu mugi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuryango.rw, ko aya makuru yishimutwa ry’ uru rubyiruko atayari.

Yagize ati “Ayo makuru ntayo tuzi” Umunyamakuru yabajije afande niba kwambara umupira uriho ifoto y’ umuntu runaka byatuma umuntu atabwa muri yombi ati “Ibyo ntacyo nabivugaho kuko ayo makuru ntayo nzi, ibyo mwabibaza komisiyo y’ amatora”

Twagerageje gushaka ubuyobozi bwa komisiyo y’ amatora ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo ntibyadushobokera.
<doc31433|center>

Ibitekerezo

  • nyamara uravuga ngo murwanda ntawe uvuga icyo ashaka kandi uru murwanda cg uzavuga ngo dusubire aho twavuye habi ngo ubifitiye uburenganzira ? nababikwangira ngo barakurenganyije oya ntagihugu kitagira amategeko uzabaze

    Arorere! Atuma Haricyo bihindura kumahitamo yabanyarwanda? Ayinya!

    Uyu mukobwa yarasazeee .

    Diane Nahagarare Gitwari Kuko Tumuri Inyuma Kurwanya Akarengane Nikinyoma Gusa Abikorane Ubwenge Kuko FPR ishobora kumugirira nabi kuko ntacyo yifuriza umuntu wese uvuga ukuri.

    uwo mukobwa numurwayi, ubundi se abantu batanu, bagendera, hamwe bajyagahe!! ubwo bwiherero, nimwisambuye! nugushishikara

    oya nage gutora mandingo

    Nyamara ibyo Diane avuga nukuri. Nonese wabonye he kwisi aho umukandida umwe muri benshi biyamamaje agera kuri site yiyamamarizaho , ubuyobozi bw’umudugudu kugera no kubw’umurenge bagenda bafungisha abantu imiryango yamaduka nibindi bikorwa ngo runaka araza , ariko yaba arundi utari uwo biyumvamo imirimo igakomeza! Ibyo bihesha isura mbi gorv.iriho kuko biba bigaragaye ko abakandida bose batareshya.

    Harikintu mpora nibaza.icyo gikangisho ngo nidusubira aho twavuye!!! Mujye mucisha make di. Nihe se?ngo kuko Diane avuze ngo ntabwisanzure!ubwo se wowe urabufite.wanyikiriza ngo yeee. Mais umutima wawe SINZI KO WO wabikwemerera.

    Jewe Uko Ndavyvmva Navyihoze Kuko Ntaco Bimaze

    Ariko se muri Famille habura umuntu numwe wavamo akagira abantu inama? ubu uyu mukobwa yafatanije n’abandi kubaka igihugu akareka kuturangaza no Kudutesha umwanya! Turangajwe no kubaka igihugu Twiteza imbere my dear. Iki gihugu twaboneyemo ibibi byinshi tutifuza kongera guhura nabyo! Mureke Twubake Igihugu!

    Diane uvuga ko amatora ataba mu mucyo, kandi abiyamamaje baravuze ko hari ubwisanzure ndetse na nyuma y’amatora bakaba bashimye ibyavuyemo. Uyu Diane we ashingira kuki abivuguruza? Ikindi, ko Diane yari azi ko commission y’amatora itigenga kuki yari yatanze candidature ye? Ahubwo jye mbona Uyu mukobwa ashobora kuba afite ibisazi, ubundi hari umuntu muzima wifotoza yambaye ubusa buriburi, uretse umusazi.

    MBANJE KUBASUHUZA KANDI NSHIMIRA ABANTU BATANZE IBITEKEREZO MUNYEMERERE NANGE MVUGE UKOMBYUMVA
    DIANE RWIGARA NUMUNYARWANDA KANDI AFITE UBURENGANZIRA BWOKUBA UMUNYARWANDA NDETSE NUBURENGANZIRA BWOGUTANGA IBITEKEREZO BYUBAKA IGIHUGU NTEKEREZA KO WENDA IBYAKORA ASHAKA GUTANGA UMUSANZUWE GUSA NDIBAZA DIANE ATEGURA UMUSHINGA WOKWIYAMAMAZA NTIYARAZI KO FPR IZATSINDA KO AVUGA KO ARIBINTU BYATEGUWE KUVAKERA NKAHO YARABIZI NONESE KOYARAZI KO NEC ARI INSTITUTION YA FPR AGAHITAMO KWIYAMBURA UBWENEGIHUGU YARAFITE AGAKORESHA AMAFARANGAYE ASHAKISHA ABAMUSINYIRA AKAGERA HO ATANGA IBYO IYO INSTITUTION YAMUSABYE AKABA ATARAKORESHEJE AYOMAFARANGA MAKE MUGUTANGIZA MOVUMENT AGATEKEREZA KUYITANGIZA ARUKO BAMWANGIYE KWIYAMAMAZA AHO NTIYABA ASHAKA KWIKINGIRA IKIBABA KO YASINYISHIJE ABAPFUYE ESE NANONE DIANE WE NTIYABA AFITE ABANDI BAMUSHUKA TWETUTAZI BARIMUNYUNGU ZABOBWITE BATINYA KUGARAGARA KUBERA IBYAHA BYABO? NIBYO GUTORA NUBURENGANZIRA BWUMUNTU NDETSE NTANITEGEKO RIHANA UTATOYE. ESE DIANE IYO AZAKUZUZA IBISABWA NTIYARIGUTORA KUBERA KO AMATORA ATARIMUMUCYO CYANGWA YARIGUTORA? CYANGWA UMUCYO WAYO WARIKUGARAGARA ARUKO BAMWEREYE? GUSA KWIVUGURUZA BYAHATONAHATO BY DIANE BIGARAGAZA KO UYUMUKOBWA IBYAKORA ADASHISHOZA UKOBIKWIYE. UBWISANZURE ASHAKA CYERETSE NIBA ATARUKUVUGA KUKO KUVUGA BYO ARABIKORA KANDI NTABIVUGIRA AHANDI ATARI MURWANDA NAVUGE KO HARI UMUYOBOZI WAMUHOYE GUTANGIBITEKEREZO BYE ICYAHA NIGATOZI NAREBE IBYE IBYABANDI ABIREKE. DIANE AMAHORO, UKURI, UBUMWE, UBUSHISHOZI UMURAVA IYO UBITAKAJE IMBERE YABANTU NI MANA NTIBIBA BYIZA KANDI NGEMBONA IGIHUGU CYAWE KITEGUYE KUKWAKIRANA YOMBI IGIHE CYOSE UZACABUGUFI IBYUKORA UKABIKORA MUBWUBAHANE NABANDI KANDI ITANGAZAMAKURU RISHOBORA KUGUFASHA GUTERIMBERE CYANGWA KUGUTESHA UMUTWE GABANYA KUVUGA IBYUBONYE BYOSE MWITANGAZA MAKURU MENYUBWENGE GISHINAMA NZIMA. IMANA IGUFASHE NTAKINDI KWIFURIZA. POLITICS IS ADIRTY GAME!!!!!!!!!!

    Ariko iyi nkumi abantu ihora ivuga ko baburiwe irengero ko tutumva familles zabo zirangisha? Ubundi se abo basore ngo bari bagiye kubaka ibiro by’itora bambaye ifoto ye ubwo bari basabwe nande uwo muganda? Uyu mukobwa agomba kuba ari gasurantambara; mbabariye umuhungu uzirahuriraho uyu muriro!

    Ariko uyu mugore wigize ashwi, abona azagera kuki koko? arimo guta igihe nk’aho yakoresheje ubukumi bwe mu bimufitiye akamaro, ubwo ubona dushobora kugushyigikira ku nzangano zawe n’umuryango wawe mufitiye Kagame koko, munyangire ntayo tugifite icyo tureba ni akamaro Kagame adufitiye, naho wowe n’umuryango wawe mukomeze murindagire gusa! ko wari uzi ko ntabwisanzure se wiyamamaje ushaka iki, ko wirirwa utukana se usebanya hari uwari yagukubita, ntawe ubuza inyombya kuyomba cyereka ushaka kuba nkayo, igihe mwahereye mwikoreye Mayor w’Umujyi none bigeze ku Mukuru w’Igihugu! mukomeze murindagire abandi bari mu iterambere, amafaranga umusaza yabasigiye mukomeze muyapfushe ubusa murindagira, sha so yari imfura none asize imbwa gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa