Dr Frank Habineza yahishuye ibintu bibiri azakora mu kwezi kwa mbere naba Perezida
Yanditswe: Monday 24, Jun 2024

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,tariki ya 24 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryakomeje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida-Depite 50.
Mu Karere ka Ngoma ni ho Green Party,yatangiriye ibikorwa byo kugaragaza imigabo n’imigambi no gusaba amajwi Abanyarwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Dr Habineza yavuze ko akimara gutorwa,mu kwezi kwa cyenda gusa,azahita azamura umushahara w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ndetse i Ngoma ahasubize kaminuza yari ihari yafunzwe.
Dr Habineza Frank yasezeranije abaturage ba Ngoma ko natorwa azabagarurira Kaminuza yabo akayigira iya Leta nyuma y’uko iyari ihari yafunzwe.
Yavuze ko kaminuza ya INATEK yari ihari yafunzwe yatumye abiga kaminuza muri aka karere bagorwa no kujya i Nyagatare kandi n’amafaranga yayiturukagaho arimo ay’abanyeshuri bashoraga mu guhaha,kwishyura amazu n’ibindi ahagarara.
Yaezeranyije guhita azamura umushahara w’abaganga mu kwezi kwa cyenda akimara kugera mu biro bya Perezida,Village Urugwiro.Ibi kandi ngo bizakorerwa rimwe no gusubizaho iriya kaminuza.
Yavuze ko azazamura urwego rw’ubuvuzi abaturage bagahererwa ibinini ku bitaro aho kujya kubyigurira mu mafarumasi.
Dr Frank Habineza yasezeranyije aba baturage kubazanira ibikorwa by’ubukerarugendo bibinjiriza.Yasezeranyije gukuraho burundu umusoro w’ubutaka.
Ati:"Ndabizeza ko nimungirira icyizere, umusoro w’ubutaka nzawukuraho burundu. Ubutaka ni gakondo twiherewe n’Imana, ntitugomba kubusorera”.
Yababwiye ko azabafasha kubona inganda zitandukanye zitunganya umusaruro wabo mu buhinzi n’ubworozi ndetse anatume na poste de sante zubatswe zikora neza aho kuba baringa.
Umukandida w’Ishyaka DGPR, Frank Habineza, yahise yimukira mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, avuye i Ngoma aho yiyamamarije mu masaha y’igitondo.
Ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ishyaka DGPR yabwiye abatuye muri aka gace ari nako Umukandida Frank Habineza avukamo ko ’ari umukandida ushoboye, wagiye atanga ibitekerezo byinshi mu Nteko Ishinga Amategeko kandi bikitabwaho’.
Imbere y’imbaga y’abantu bari baje kumutega amatwi,Dr Habineza Frank yasezeranyije abaturage ba kamonyi kugabanya ubushomeri bukabije hashingwa inganda ntoya muri buri murenge,kuzamura umushahara w’abaganga.
Kugabanya inyungu ku nguzanyo mu mabanki.Ati: "Ntabwo dushaka ko amabanki ahomba ariko ntanyunyuze iby’abaturage."
Yavuze ko umusoro wa TVA uzagabanuka nibura ugere kuri 14% nkuko bimeze muri Kenya.
Yakomeje agira ati: "Dufite amakuru ko abanyarwanda barya rimwe ku munsi,abakoze ibitangaza bakarya kabiri ku munsi.Hari abanywa igikoma bakakirarira.Hari abandi bakubitira abana kuryama babuze icyo babahereza.
Nimugirira icyizere Green Party,mukakigirira Frank Habineza,buri munyarwanda wese azihaza mu biribwa."
Yavuze ko azaharanira imibereho myiza y’abaturage nibamutora.
Ku bijyanye n’Abakandida Depite, abagize Ishyaka DGPR bavuga ko bizeye kubona amajwi azatuma bagira umubare munini urenze abadepite 2 bagize mu matora aheruka.
Bimwe mu byo bijeje abaturage bo muri Kayonza, ni ukubafasha guhinga batagendeye ku kirere, hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kuhira, abaturage bakajya bahinga umwaka wose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *