skol
fortebet

Dr Frank Habineza yijeje abanya Kirehe ko azabakemurira ikibazo cy’amazi nibamutora

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida Perezida,Dr Frank Habineza,yabwiye abaturage ba Kirehe ko nibamutora akaba Perezida ikibazo cy’amazi bafite kizaba amateka.

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza yatangaje ko akarere ka Kirehe ari akarere akunda cyane kandi yagakoreyemo imirimo myinshi haba akiri Umudepite ndetse no mu zindi gahunda zitari iz’Abadepite. Ibyo bituma yiyumva ko ari mu rugo iyo akagezemo.

Dr Frank Habineza yijeje abaturage b’Akarere ka Kirehe ko naramuka atowe azongera ubukerarugendo muri aka karere bushingiye ku muco nyarwanda harimo imigongo ku buryo hagera amazi meza.

Dr Frank yagize ati “Muba mufite imiyoboro y’amazi ariko nta mazi arimo ndetse ahandi nta miyoboro ihari. Mu Itegeko Nshinga harimo ko buri muturage wese afite uburenganzira bwo kubona amazi meza cyane cyane ku baturage bo mu karere ka Kirehe.

Byibuze buri muntu azajya abona amajerekani 5 ku munsi nta kiguzi.” Yavuze kandi ko Leta iramutse ibyemeye ari ibintu byakunda ko nta kinaniranye kirimo ahubwo ibyo bisaba ubushake.

Aha yatanze urugero ko mu mwaka wa 2017 biyamamaje bavuga ko buri munyeshuri azajya ahabwa ifunguro ku ishuri benshi bakumva ko bidashoboka ariko byaje gukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa