skol
fortebet

Dr Musafiri Ildephonse niwe Minisitiri mushya wa MINAGRI

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare ryemeje izi mpinduka.
Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Mu gihe Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu (...)

Sponsored Ad

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare ryemeje izi mpinduka.

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Mu gihe Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Dr Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera muri Kanama 2022.

Mbere yaho yari Dr Ildephonse Musafiri yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida.

Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

Ubushakashatsi yakoze bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.

Ni umugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage.

Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Musafiri abaye Minisitiri mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje kwiyongera birimo n’iby’ibihingwa byera imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa