skol
fortebet

Dr.Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku buyobozi bwa RBC

Yanditswe: Tuesday 07, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima [RBC],Dr Sabin Nsanzimana, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe,ryemeje ko Dr Sabin Nsanzimana yahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.
Ntabwo higeze hatangazwa ibyo uyu mugabo akurikiranyweho.
RIB yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC. Iri perereza rikaba ririmo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima [RBC],Dr Sabin Nsanzimana, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe,ryemeje ko Dr Sabin Nsanzimana yahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Ntabwo higeze hatangazwa ibyo uyu mugabo akurikiranyweho.

RIB yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC. Iri perereza rikaba ririmo gukorwa adafunze.

Gusa uru rwego ntirwifuje gutangaza ibikubiye muri iryo perereza.
Rwagize ruti "Ku bw’inyungu z’iperereza kugeza ubu ntacyo twatangaza."

Kuwa 30 Nyakanga 2019 nibwo Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro yagize Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi wa RBC imukuye k’umwanya w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki kigo asimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wakiyoboraga kuva muri Gashyantare 2016.

Dr. Sabin Nsanzimana ni umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yize kandi amasomo yo ku rwego rw’ikirenga mu bijyanye n’ibyorezo (Philosophy in Epidemiology) muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa