Dr Uwamariya yahishuye akari ku mutima nyuma yo kuva muri MINEDUC
Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

Dr Uwamariya Valentine wahawe inshingano nshya nka Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbikuye ku mutima, mbashimiye icyizere mwongeye kungirira cyo guhagararira Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Mbijeje kandi kuzakora inshingano mumpaye n’imbaraga zanjye zose. Murakoze.”
Abantu batandukanye bamwifurije kugira ishya n’ihirwe mu mirimo mishya ari na ko bamushimira impinduka yakoze mu rwego rw’uburezi nka Minisitiri w’Uburezi.
Madamu Dr Valentine Uwamariya yavutse ku ya 14 Gicurasi mu mwaka wa 1971 mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke.
Yagizwe Minisitiri w’uburezi mu Rwanda,muri Gashyantare 2020.
Minisitiri ,Dr. Uwamariya yari asanzwe ari mu burezi kuko mbere yo kugirirwa icyizere na perezida wa Repubulika, yari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe amasomo, iterambere n’ubushakashatsi, umwanya yagiyeho mu 2018 aho yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *