FPR INKOTANYI yiteguye guhana umurwanashyaka wayo uzabangamira abandi biyamamaza
Yanditswe: Saturday 22, Jun 2024

Umuryango wa FPR-Inkotanyi wasabye abarwanashyaka bawo kurangwa n’ikinyabupfura ndetse rivuga ko ‘rizafatira imyanzuro’ abasaba imisanzu y’iri shyaka mu buryo butari ku bushake bw’umuntu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatanu,FPR Inkotanyi yavuze ko izahana umuyoboke wayo wese uzahohotera abo mu yandi mashyaka biyamamaza.
Nathalie Munyampenda,Komiseri ushinzwe imyitwarire muri FPR-Inkotanyi, yavuze ko FPR idashyigikiye uwo ari we wese wabangamira umuntu ukora ibyemewe n’amategeko. Ngo aho bizagaragara FPR ntizazuyaza guhana uwabikoze.
Madamu Munyampenda yavuze ko kandi abayobozi bo mu nzego zibanze baka imisanzu ya FPR INKOTANYI ku gahato bitemewe
Ati:“gutanga umusanzu wawe ushyigikiye FPR-Inkotanyi nk’umunyamuryango ni ibintu bisanzwe”.
Yongeraho ati: “Icyo tugarukaho ni uko umuntu agomba kubikora ku bushake bwe. Icyo dushaka ni uko abanyamuryango babikorana ‘discipline’, cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi bw’umuryango.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza biratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena. FPR ifatanyije n’andi mashyaka agera kuri atanu, baramamaza umukandida Paul Kagame wiyamamariza manda ya kane nka perezida wa repubulika.
Kuri uwo mwanya kandi Frank Habineza aramamazwa n’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni inshuro ya kabiri yiyamamaje kuri uyu mwanya, ubushize mu 2017.
Philippe Mpayimana we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, nawe ni inshuro ya kabiri yiyamamaje.
Mu matora ya perezida aheruka mu 2017, Paul Kagame yatsinze ku majwi 98%, Mpayimana agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.47%.
Uretse amatora ya perezida, hateganyijwe n’amatora y’abadepite, buri shyaka ryose riziyamamaza ukwaryo rishakisha amajwi abo ryashyize ku rutonde rwaryo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *