skol
fortebet

Gen Maj Mahamat Idris Déby uyobora Tchad yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda, akaba yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta.
Biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Kagame yakirira muri Village Urugwiro, Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Déby watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.
Muri Kanama umwaka ushize, Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda, akaba yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Kagame yakirira muri Village Urugwiro, Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Déby watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Muri Kanama umwaka ushize, Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby Itno, abushyikirizwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta i N’Djamena.

Icyo gihe Gen. Mahamat yanditse kuri Twitter ati “Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda, Vincent Biruta, yanshyikirije ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, @PaulKagame.”

Guverinoma y’inzibacyuho ya Tchad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu rugamba ikomeje rwo kureba uko yashyira igihugu ku murongo.

Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno w’imyaka 38 yagizwe umutegetsi mushya wa Tchad, nyuma y’uko se Idriss Déby yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba.

Uyu Mahamat akuriye akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kagizwe n’abantu 15, kahawe gutegeka iki gihugu mu gihe cy’amezi 18. Kazwi ku izina rya Conseil Militaire de Transition (CMT).

Azwiho kwitwara mu buryo bugoye kumenya icyo atekereza no kwirinda icyatuma avugwaho cyane.

Azwi cyane kandi nk’umusirikare umenyereye imirwano cyo kimwe na se wapfuye umwaka ushize.

Ubwo se yapfaga,Gen Mahamat yari umukuru w’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda perezida n’inzego nkuru z’igihugu, uzwi nka Direction Générale des Services de Sécurité des Institutions de l’État (DGSSIE).

Uwo mutwe wagize uruhare rukomeye mu kugumisha Idriss Déby ku butegetsi yafashe muri 1990 kuri coup d’Etat.

Mahamat azwi kandi ku izina rya ’Jenerali Kaka’ kuko yarezwe na nyirakuru, cyangwa ’Kaka’, ubivuze mu rurimi rw’Icyarabu mu mvugo yarwo yo muri Tchad (Chadian Arabic/Arabe tchadien).

Muri Gicurasi 2021,Perezida Paul Kagame yakiriye Abdelkerim Déby Itno nk’intumwa idasanzwe akaba n’ukuriye ibiro bya perezida w’inama ya gisirikare y’inzibacyuho muri Tchad.

Ibiganiro by’aba bombi byabaye mu muhezo kuko ntihatangajwe amakuru kuri byo.

Perezida Kagame yari afitanye umubano mwiza no kumvikana ku ngingo rusange zireba Africa n’uwari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno.

Inama ya gisirikare ikuriye Tchad yakomeje intambara n’imitwe y’inyeshyamba, urugamba rwarasiweho uwari Perezida Idriss Déby Itno mu kwezi kwa Mata umwaka ushize arapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa