skol
fortebet

Gisagara: Abubakiwe umudugudu barifuza Perezida Kagame mu kuwutaha

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Abatishoboye bo mu karere ka Gisagara barimo kubakirwa umudugudu w’ ikitegererezo, bishimira amazu meza bukabiwe by’ umwihariko bakifuza ko Perezida Kagame yazabasura mu muhango wo gutaha aya mazu ku mugaragaro
Uyu mudugudu w’ ikitegererezo, uri kubakwa mu mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma, umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara. Ni hafi y’ ahitwa Ngozi mu gihugu cy’ u Burundi.
Umukecuru witwa Nibagwire Germaine, ni umwe mu batishoboye bahawe inzu muri uyu mudugudu w’ ikitegererezo. Afite (...)

Sponsored Ad

Abatishoboye bo mu karere ka Gisagara barimo kubakirwa umudugudu w’ ikitegererezo, bishimira amazu meza bukabiwe by’ umwihariko bakifuza ko Perezida Kagame yazabasura mu muhango wo gutaha aya mazu ku mugaragaro

Uyu mudugudu w’ ikitegererezo, uri kubakwa mu mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma, umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara. Ni hafi y’ ahitwa Ngozi mu gihugu cy’ u Burundi.

Umukecuru witwa Nibagwire Germaine, ni umwe mu batishoboye bahawe inzu muri uyu mudugudu w’ ikitegererezo. Afite abana bane, ngo yabaga mu nzu ishaje imvura yagwa akarara anyagirwa. Ashimira ubuyobozi by’ umwihariko Perezida Kagame. Nibagwire ni umwe mubifuza ko Perezida Kagame yazabasura ubwo bazaba bataha uyu mudugudu.

Yagize ati “Twifuza ko ku munsi wo gutaha uyu mudugudu Perezida Kagame yazadusura, akirebera ubwiza bw’ aya mazu twubakiwe, tujya tubikurikira kuri radiyo aho aba yasuye abaturage dukunda impanuro atanga”.

Ntigirinzigo Innocent w’ imyaka 45, ni umwe mu baturage bari batuye ahubatswe uyu mudugudu, yahawe inzu muri uyu mudugudu. We na bagenzi Leta yabahitishijemo hagati yo guhabwa ingurane y’ amafaranga y’ ubutaka bwabo, no kubaha inzu muri uyu mudugudu. Ntivugurwa ari mubahisemo guhabwa inzu mu mwanya w’ ingurane y’ amafaranga.

Yagize ati “Iyi nzu irahenze, nubwo twari tuhafite ibikorwa ariko ugereranyije n’ amazu twari turimo ntaho ahuriye n’ izi ngizi”

Umukozi w’ umurenge wa Mamba ushinzwe imiturire n’ ubutaka yasabye abaturage bahawe inzu muri uyu mudugudu ibintu bibiri.

Yagize ati “Abahawe inzu ikintu cya mbere tubasaba ni ukuzitaho no kuzigirira isuku, icya kabiri, murabona ni abantu bagiye gutura hamwe bereranye icyo tubasaba ni ukugira imibanire myiza hagati yabo”

Uyu mudugudu biteganyijwe ko uzuzura utwaye arenga miliyari. Ugizwe amazu 30 azatuzwamo imiryango 120 kuko buri imwe ituzwamo imiryango ine.

abahisemo ingurane y’ amazu akarere niko kabakodeshereza aho kuba mu gihe uyu mudugudu utaratahwa

Aba ni bamwe mubahwe amazu muri uyu mudugudu w’ ikitegererezo wa Ruhuha. Habayeho tombola ubu buri wese azi iyo azababamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa