skol
fortebet

Green Party yabwiye Abanyarwanda ko itazasenya ahubwo izubaka

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije ritavugarumwe n’ ubutegetsi mu Rwanda ryahumurije Abanyarwanda ribabwira ko nubwo ari ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi icyo riharanira ari urukundo, ihumure, no kubaka.

Sponsored Ad

Ryabitangaje kuri uyu wa 5 Nzeli 2018 , nyuma y’ uko imibare y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora y’ abadepite yerekanye ko ryatsindiye Intebe 2 mu Nteko Ishinga Amategeko manda ya 2018-2023.

DGPR yashimiye abanyarwanda bayitoye, ishimira itangazamakuru rya Leta n’ iryigenga, Polisi y’ u Rwanda n’ izindi nzego z’ umutekano, abayo ozi b’ inzego z’ ibanze n’ amashyaka bari bahanganye.

DGPR yavuze ko icyo ishyize imbere ari urukundo, ihumure no kubaka

Yagize ati “Binyuranye n’ abadufiteho imyumvire mibi, Democratic Green Party ishyize imbere urukundo ntabwo ari urwango, ihumure/ icyizere ntabwo ari ubwoba, ishyize imbere amahoro azira imvururu ntabwo ari itambara, ishyize imbere kubaka ntabwo ari ugusenya”

Yatangaje kandi ko gahunda zayo zubakiye ku nkingi 3 arizo kunoza, amahirwe n’ uburumbuke.

Ngo izaharanira Demukarasi n’ uburenganzira bwa muntu, ubuhinzi buvuguruye, uburezi n’ ubuvuzi bifite ireme, kurengera ibidukikije, umutekano urambye n’ iterambere, itangazamakuru rikora kandi ryigenga, imiryango itari iya Leta inenga kandi ifite ubumenyi, ubutabera bwubaha uburenziza bwa muntu bukagendera ku mategeko, ishoramari na barwiyemezamirimo batera imbere, imiyoborere myiza yubakiye kuri demukarasi, ubumwe n’ ubwiyunge bishingiye ku kuri kw’ Abanyarwanda, …

Mu bindi DGPR yizeza abanyarwanda harimo kujyanisha umushahara wa mwarimu n’ ibiciro ku masoko, gukuriraho umusoro ba rwiyemezamirimo bato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa