skol

Gukosora: ntabwo umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze waganiriye ku bizamini by’akazi bitangwa na RALGA

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru umuryango.rw ku wa mbere tariki ya 02 Mata 2018 igira iti “Ladislas NGENDAHIMANA yasimbuye Egide RUGAMBA ku buyobozi bwa RALGA”, hari aho umwanditsi ahamya ko ngo “Hashize iminsi RALGA ihagaritswe gutanga ibizamini mu nzego z’ibanze …” ngo kubera impamvu zinyuranye uwanditse inkuru yarondoye.
Umwanditsi w’inkuru asoza ahamya ko ngo “Mu mwiherero w’abayobozi mu nzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali, hanzuwe ko uturere tuzajya twitangira akazi ku bakozi (…)

Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru umuryango.rw ku wa mbere tariki ya 02 Mata 2018 igira iti “Ladislas NGENDAHIMANA yasimbuye Egide RUGAMBA ku buyobozi bwa RALGA”, hari aho umwanditsi ahamya ko ngo “Hashize iminsi RALGA ihagaritswe gutanga ibizamini mu nzego z’ibanze …” ngo kubera impamvu zinyuranye uwanditse inkuru yarondoye.

Umwanditsi w’inkuru asoza ahamya ko ngo “Mu mwiherero w’abayobozi mu nzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali, hanzuwe ko uturere tuzajya twitangira akazi ku bakozi gakeneye”.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA) buramenyesha ko mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze batigeze baganira ku bizamini by’akazi bitangwa na RALGA. Byumvikane ko hatari gufatwa umwanzuro ku ngingo itaganiriweho.

Kugeza magingo aya RALGA ikaba igikoreshereza ibizamini abanyamuryango bayo, aribo Uturere n’Umujyi wa Kigali.

RALGA ikaba yizeza itangazamakuru ko haramutse hari igihindutse yabimenyesha abanyamakuru ngo babitangarize Abanyarwanda. RALGA ikaba kandi ishishikariza abanyamakuru kuzajya bayegera ikabaha amakuru y’impamo.

IKITONDERWA: IYI NI INKURU YA RALGA INYUJIJWE KU KINYAMAKURU UMURYANGO NKABUMWE MU BURENGANZIRA BWO GUSUBIZA KU NKURU YANDITSWE KURI IMWE MU MIKORERE Y’IKI KIGO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa