skol
fortebet

Ibirori byo #Kwibohora30 bizabera muri Stade Amahoro iteye amabengeza

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kamena 2024 yatangaje ko ibirori by’isabukuru ya 30 yo Kwibohora bizabera muri Stade Amahoro yavuguruwe ikaba nziza cyane.

Sponsored Ad

Uyu kandi yemeje ko imyiteguro y’amatora itazabuza ibi birori kubaho,kuko ngo bizaba ari umwihariko muri uyu mwaka.

Ati “[Isabukuru yo Kwibohora] turimo turayitegura ndetse nibinagenda neza izabera muri Stade nshya, ntabwo amatora azayibuza, nta nubwo kuyitegura bizabuza ko [amatora] aba kuko kwiyamamaza bizatangira ku itariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga, n’isabukuru yo kwibohora izaba nk’uko bisanzwe ariko by’umwihariko kuko ari iya 30”

Muri Gicurasi 2024 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye Abadepite ko imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze ku rugero rwa 96% ndetse ibisigaye biri gukorwa vuba.

Kuri ubu,amakuru ahari nuko ibintu byose bisa n’ibyarangiye,iyi Stade ishobora gufungurwa ku mugaragaro vuba.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45.

Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icyarimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa