skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#27: Urugendo rwa Guverinoma ya mbere yashyizweho nyuma ya Jenoside

Yanditswe: Friday 23, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#27 kigaruka ku rutonde rw’abarahiye muri guverinoma ya mbere yashyizweho nyuma ya jenoside yagiyeho taliki 19/7/1994 ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi!

Sponsored Ad

Bamwe bahiriwe n’urugendo na n’ubu bameze neza, abandi basa n’abazinutswe Politiki, harimo abatabarutse ndetse harimo n’abishwe! Tubane muri iki Kiganiro.

Ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 1994 nibwo hagiyeho Guverinoma y’Ubumwe. Imyaka 25 irashize!

Ni Guverinoma yagiyeho nyuma y’iminsi ibiri gusa ingabo zari iza FPR Inkotanyi zimaze kubohora imijyi ya Ruhengeri na Gisenyi, zinahagarika Jenoside yari imaze guhitana Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Nubwo intambara y’amasasu yasaga n’irangiye, umutima ntiwari hamwe kuko abanyapolitiki benshi n’ibikomerezwa bya Leta ishinjwa gutegura no gukora Jenoside, bari hakurya gato muri Zaire bisuganya ngo bagaruke ku butegetsi bari bamaze kwirukanwaho.

Tariki 17 Nyakanga nyuma yo kubohoza ibice byose by’igihugu, FPR Inkotanyi yasohoye itangazo riteguza Guverinoma y’inzibacyuho yari igiye kujyaho, rinashimangira ko muri iyo Guverinoma hatazabonekamo abo mu mashyaka ya MRND, CDR n’andi yagize uruhare muri Jenoside.

Guverinoma y’Ubumwe yari igizwe n’abaminisitiri 17 ariko tariki 19 harahiye 14, abandi bongerwamo tariki 20 Nyakanga.

Mu ijambo Paul Kagame yavuze kuri uwo munsi wo gushyiraho Guverinoma nshya, yavuze ko akazi kakiri kose bityo ko bisaba Guverinoma nshya gukoresha ingufu.

Yagize ati “Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye. Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nk’uko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere.”

Muri Guverinoma yo ku wa 19 Nyakanga, imyanya umunani yahawe FPR Inkotanyi, itatu ihabwa ishyaka MDR, itatu ihabwa PL, PSD ihabwa imyanya ibiri naho umwe uhabwa PDC.

Abari bagize Guverinoma ya mbere y’Ubumwe bari bayobowe na Pasteur Bizimungu wagizwe Perezida w’inzibacyuho mu gihe Paul Kagame yagizwe Visi Perezida & Minisitiri w’Ingabo.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#27: Abarahiye muri Guverinoma ya FPR igifata ubutegetsi mu 1994 ubu barihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa