skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#31: Byinshi kuri Nsabimana Callixte "SANKARA" wirukanwe mu bigo byose yizeho

Yanditswe: Friday 13, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tubararikiye ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#31 kigaruka kuri NSABIMANA Callixte SANKARA wiyise ko ari Majoro.
Kuva kera, imibereho ye yazagamo ibibazo bya hato na hato, guturitsa Gerenade muri segonderi mu Indatwa Padiri Kayumba akamwirukana, kujujubya Kaminuza kugeza aho Prof Rwakabamba amwirukana akamwemerera kurangiriza amasomo asigaye mu yindi Kaminuza akazaza bakamuha dipolome, "kwizeza Kizito Mihigo ko azagirwa Minisitiri, kubuza amahwemo inzego z’umutekano mu Rwanda mu bitero bya (...)

Sponsored Ad

Tubararikiye ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#31 kigaruka kuri NSABIMANA Callixte SANKARA wiyise ko ari Majoro.

Kuva kera, imibereho ye yazagamo ibibazo bya hato na hato, guturitsa Gerenade muri segonderi mu Indatwa Padiri Kayumba akamwirukana, kujujubya Kaminuza kugeza aho Prof Rwakabamba amwirukana akamwemerera kurangiriza amasomo asigaye mu yindi Kaminuza akazaza bakamuha dipolome, "kwizeza Kizito Mihigo ko azagirwa Minisitiri, kubuza amahwemo inzego z’umutekano mu Rwanda mu bitero bya Nyungwe na Kitabi n’ibindi uko yafashwe n’ibundi! Ibi byose tubane muri iki kiganiro

Sankara akomoka mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ababyeyi be bishwe muri Jenoside akiri muto. We na mushiki we barezwe na Rangira Adrien wabaye umwe mu badepite ba mbere u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Se wa Rangira na Se wa Sankara baravukanaga. Rangira avuga ko yafashije Sankara akajya kwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, gusa ngo kubera uburyo yari afite imyitwarire igoye biza kurangira yirukanywe ajya gukomereza amasomo i Rwamagana.

Sankara yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), Mu 2008 yirukanywe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Kane mu ishami ry’amategeko.

Rangira yigeze kubwira IGIHE ati “Kaminuza yabonye ko [Sankara] yashatse gucamo ibice abanyeshuri agamije kubayobora, baramwirukana. Bamwirukana bavuze ko azana amacakubiri muri Kaminuza. Ntabwo ari uko yari abuze ubwenge, ubusanzwe mu ishuri yaratsindaga cyane.”

Nyuma yo kwitabaza inzego zitandukanye Sankara yarangirije amasomo muri ULK. Yatangiye kujya mu itangazamakuru yandika inyandiko zivuga ‘amagambo ameze nk’ariya avuga muri iki gihe’ maze inzego zishinzwe iperereza ziza kumuhamagaza zishaka kumubaza ibyo yandika.

Yahise atorokera muri Kenya ahamagara Rangira amugarura mu Rwanda. Mu 2013 ngo Sankara yaje kuriganya amafaranga agera kuri miliyoni eshatu Habimana Kizito wigisha muri kaminuza wari wamwizeye akamugira umucungamari wa restaurant Tam Tam yari amaze gukodesha. Ayo mafaranga niyo Nsabimana Callixte yakoresheje atoroka ajya muri Afurika y’Epfo.

Uyu Sankara yumvikanye cyane mu manza z’abaregwaga ibyaha byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu nko mu rwa Kizito Mihigo na bagenzi be. Yongeye kumvikana yigamba ibitero byishe abaturage mu bice byegereye Nyungwe.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#32: Maj Callixte SANKARA, no muri Segonderi yaturikije Gerenade! Ni muntu ki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa