skol
fortebet

Ibyo Perezida Kagame yasabye abitabiriye inama nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Friday 10, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yasabye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda guharanira buri gihe kurangwa n’umurava n’ikinyabupfura, kuko abatabigenza batyo batazihanganirwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda iba buri mwaka.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Ngabo, Polisi y’Igihugu no mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza kurangwa n’indangagaciro (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yasabye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda guharanira buri gihe kurangwa n’umurava n’ikinyabupfura, kuko abatabigenza batyo batazihanganirwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda iba buri mwaka.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Ngabo, Polisi y’Igihugu no mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ikinyabupfura no gukorana umurava mu mirimo bashinzwe, ari nawo musinga Ingabo z’u Rwanda zubakiyeho.

Yibukije abitabiriye uruhare rwabo mu gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho binyuze mu mutekano uhamye.

Perezida Kagame yasabye abitabiriye inama gukomeza kuzuza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda no gukoresha neza ubushobozi buhari mu nzego zitandukanye bayoboye.

Yagaragaje ko kunyurwa manuma, imikorere mibi no kudasohoza inshingano ari ibintu bikwiriye kwirindwa no kudahabwa umwanya mu Ngabo z’u Rwanda, ashimangira ko atazihanganira abo bizagaragaraho.

Inama nk’iyi yaherukaga ku wa 1 Ukuboza 2020; icyo gihe yabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Iperereza, NISS.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa