skol
fortebet

Ibyo wamenya ku bayobozi bashya muri HEC, REB na NESA

Yanditswe: Saturday 18, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagize Dr. Edward Kadozi, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) asimbuye Dr Rose Mukankomeje wari kuri uwo mwanya kuva mu 2019.

Sponsored Ad

Ni impinduka zikubiye mu itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze kuri uyu wa 17 Mutarama 2025.

Dr Kadozi wahawe umwanya afite ubunararibonye bw’imyaka 14 mu bijyanye no kubakira abantu ubushobozi mu bijyanye n’ubucuruzi, ubukungu, ikoreshwa ry’ingufu, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Anafite ubunararibonye bw’iyo myaka mu bijyanye no kwigisha n’ubushakashatsi yakoze mu mashuri makuru na za kaminuza n’ibindi bigo bikomeye by’ubushakashatsi.

Yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), aho yigishaga abanyeshuri bo muri master’s ibijyanye n’ubukungu n’iterambere; imirimo yafatanyaga n’ibindi byo guhugura abantu mu nzego zitandukanye.

Yafashije abarenga 50 bari gukora ubushakashatsi mu byiciro bitandukanye bya kaminuza haba mu cya Kabiri, icya gatatu na PhD. Ni ubushakashatsi bwakorwaga n’abanyeshuri bo muri kaminuza zo mu Rwanda, u Burayi na Amerika.

Mu 2019 yakuye impanyabumenyi y’ikirenga, PhD muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi mu bijyanye n’ubukungu. Afite kandi master’s yakuye muri Tsinghua University yo mu Bushinwa, akagira n’indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibindi bigo byo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, byabonye abayobozi birimo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, cyahawe Dr. Flora Mutezigaju nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije.

Dr. Mutezigaju afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’uburezi buhabwa abafite ubumuga yakuye muri Kenyatta University yo muri Kenya. Afite na master’s yakuye muri iyo kaminuza na none muri ubwo burezi.

Yari mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Bana, UNICEf nk’inzobere mu bijyanye n’uburezi, akazi yahawe muri Kanama 2023.

Mu 2021 Dr. Mutezigaju yakoze muri Banki y’Isi aho yari ashinzwe ibinyanye no guteza imbere uburezi budaheza. Mu 2018, yakoze na none muri REB nk’Umuyobozi ushinzwe guteza imbere uburezi budaheza.

Mu bandi bahawe imirimo mishya harimo Carlène Seconde Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, avuye muri MINEDUC aho yakoraga kuva mu 2021.

Kuva mu 2018 kugeza mu 2021 yari umuyobozi ushinzwe imishinga muri MTN Rwanda. Umutoni afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu n’iy’icya kabiri yakuye muri AUCA.

Mu zindi mpinduka zabaye muri MINEDUC, Rose Baguma yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Politiki y’Uburezi muri iyo minisiteri, imirimo agiyeho avuye ku yo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi na none muri MINEDUC.

Muri MINEDUC kandi Adia Umulisa yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’igenamigambi gukurikirana n’ubugenzuzi mu bijyanye n’uburezi, Jimmy Christian Byukusenge agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo (Director General of Corporate Services), Esther Shaban Tuyizere agirwa Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi, mu gihe Jean Baptiste Doxa Niyibizi, yagizwe umusesenguzi mu by’amategeko.

Mu ntara kandi hashyizweho abahuzabikorwa b’uburezi, barimo Emmanuel Butera wagizwe uw’Intara y’Iburasirazuba, Augustin Uwimana agirwa uw’Intara y’Amajyaruguru, Christophe Nsengiyaremye agirwa uw’Intara y’Amajyepfo, Eric Niyongabo agirwa uw’Umujyi wa Kigali mu gihe Jean de Dieu Ntaganira yagizwe umuhuzabikorwa w’uburezi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Izi mpinduka kandi zisize Dr. Edgar Kalimba agizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, KFH, ushinzwe ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi.

Muri KFH handi hashyizweho abagize inama y’ubuyobozi barimo Dr. Thierry Kalisa nka Perezida wayo na Dr Natalie McCall, Visi Perezida.

Abagize iyo nama kandi harimo Israel Bimpe usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Dr Sanctus Musafiri, Dr Regis Hitiman, Flora Nsinga, Theogene Maniragaba, Jeannette Rwigamba na Natacha Butera.

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu rwahawe Agnes Muhongerwa nk’Umugenzuzi Wungirije Ushinzwe Kurwanya Akarengane n’Ihohoterwa bishingiye ku buringanire.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa