skol
fortebet

Icyatumye u Rwanda ruhamagaza ambasaderi warwo mu Bufaransa-Mushikiwabo

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Bufaransa bwatangije urugamba bwo guhishira abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 ariko ko ari urugamba badateze gutsinda kuko nta muntu ushobora guhisha ukuri cyangwa se ngo ahishe ibintu byose.
Mushikiwabo avuze ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Rwanda rufashe umwanzuro wo guhamagara Ambasaderi warwo i Paris,Jacques Kabale nyuma y’uko umubano w’Ibihugu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Bufaransa bwatangije urugamba bwo guhishira abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 ariko ko ari urugamba badateze gutsinda kuko nta muntu ushobora guhisha ukuri cyangwa se ngo ahishe ibintu byose.

Mushikiwabo avuze ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Rwanda rufashe umwanzuro wo guhamagara Ambasaderi warwo i Paris,Jacques Kabale nyuma y’uko umubano w’Ibihugu byombi ukomeje kuzamo agatotsi.

U Bufaransa bumaze iminsi butangije iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege yahanutse tariki 06 Mata 1994 yari itwaye Habyarimana Juvenal ndetse wanahise apfira muri iyo mpanuka.

Ambasaderi w’u Rwanda mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa yahamagajwe nyuma y’uko Gen.James Kabarebe asabwe gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro n’abanyamakuru batandukanye bakorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, cyabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Mushikiwabo yabwiye igihugu cy’u Bufaransa gikomeje kurangwa n’imyitwarire yuje agasuzuguro.

Ati “Twabonye ku ruhande rw’u Bufaransa imyitwarire imwe n’imwe, muranyihanganira ku ijambo agasuzuguro ariko twebwe nk’u Rwanda icyo dusaba uyu munsi ni uko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo.”

Yakomeje agira ati “Nababwira ko mu Rwanda twemera ko uru rugamba u Bufaransa burwanira bamwe mu bayobozi babwo ari urugamba budashobora gutsinda kubera ko rudafite ishingiro. Ushobora kugira ibyo uhisha ariko ntiwahisha byose rero twahamagaje Ambasaderi Jacques Kabale kubera ko dufite ikibazo kuri ibi birego bitarangira.”

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro n’ abanyamakuru b’ Abafaransa

Iperereza rya mbere ryagarageje ko ingabo zari iza FPR zitahanuye indege ya Habyarimana nk’uko bivugwa ahubwo ko yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo ze.

Nyuma y’uko Ikinyamakuru Jeune Afrique gisohoye inyandiko mu cyumweru gishize igaragaza uko abatanga buhamya ku ihanurwa ry’indege bakomeje kugenda babusanya mu mvugo,kuri uyu wa kabiri iki kinyamakuru cyanditse ko u Rwanda rwahamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa.

Ngo uyu Jacques Kabale akaba yahamagajwe i Kigali by’igihe gito.Ibi bikaba bije nyuma y’uko mu minsi ishize ubutabera bw’u Bufaransa bwakiriye ubuhamya bwa bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda bavuga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Icyo gihe kandi mu myanzuro yafashwe harimo ko mu Ukuboza uyu mwaka,Gen James Kabarebe azitaba ubucamanza bw’u Bufaransa agasobanura ku ihanurwa ry’indege agahangana amaso ku maso yiregura kubyo bamushinja.

Ngo hari amakuru avuga ko Gen.Kabarebe adashobora kwitaba ubucamanza bw’u Bufaransa yisobanure ku birego by’ibinyoma bidashingiye ku butabera ahubwo byuzuye politiki.

Jeune Afrique yanditse kandi ko kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa yahamagajwe ari ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kuganaho habi.

Imyaka 23 irashize; Tariki 6 Mata 1994, nibwo indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yarashwe, akaba yari kumwe na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.

Ibitekerezo

  • Niba Kabarebe umutima ntacyo umushinja azagende atange ibisobanuro. uku kwihisha no kwanga kwitaba igihe uhamagajwe ngo ushyire ukuri ahagaragara byaba igihamya cy’ uko ibyo abangabuhamya bavuga aribyo. Kabarebe azagende asobanure uko ibintu bimeze urujijo ruveho

    Niba Kabarebe umutima ntacyo umushinja azagende atange ibisobanuro. uku kwihisha no kwanga kwitaba igihe uhamagajwe ngo ushyire ukuri ahagaragara byaba igihamya cy’ uko ibyo abangabuhamya bavuga aribyo. Kabarebe azagende asobanure uko ibintu bimeze urujijo ruveho

    byanze bikunze indege ifite uwayihanuye yaba XFAR cyangwa APR ukuri kugomba kujya ahagaragara. Ese ubundi niba ari abo kuruhande rwa Habyarimana bayihanuye bikaba byaragaragajwe n’ iperereza ko tutigeze twumva batawe muri yombi ngo babiryozwe? Perezida Kagame ni umuntu wanga akarengane icyo tukimuziho azafashe abanyarwanda ukuri ku wahanuye iziya ndege kuge ahagaragara n’ aba ari n’ uwo muri FPR ahanwe n’ amategeko.

    Mushikiwabo abwiza ukuri Afaransa ntabwo wahisha byose ukuri kuzagera kuge ahagaragara ibyo Afaransa bakoze babiryozwe ku mugaragararo. International laws are very clear , Jenoside Crime ntabwo kijya gisaza. aho ukuri kuzagira ahabona muzahanwa

    Ariko abavandimwe w’ umukunzi wa lifuti y’ indege bo ko ntacyo babaza, ibyo muri Afurika ni ibitwege umuntu agira agaciro kuko ari Perezida uriho iyo avuyeho nta gaciro namba aba agifite, cg buri muntu areba inyungu ze gusa

    Kuki abayobozi bacu batubaha itangazamakuru ryo mu Rwanda, ubu se Louise kujya guha iki kiganiro abanyamahanga gusa yumva itangazamakuru ryo mu Rwanda ritabikeneye, byashoboka ko bapinga ubushozi bw’ itangazamakuru ryo mu Rwanda, niba ari nako bimeze bakwiye kwisuzuma kuko kuba itangazamakuru ry’ igihugu cyabo ridafite ubushobozi ntabwo umuntu yabibashimira. ari ayo mahugurwa bayatanga itangazamakuru ry’ u rwanda rikagera ku rugero rw’ iryo mu mahanga. Ari H.E yabanje kujya aha ibiganiro Jeunes Afurique, n’ ibindi bitangazmakuru byo hanze nne nabonye aherutse gutambutsa live ikiganiro kuri RBA. Biriya ntibikwiye kurangira no gushaka amajwi, abanyarwanda dukeneye kumwumva no mu bihe bisanzwe

    Afande Kabarebe azagenda abahe ukuri urujijo ruveho

    Ariko ubundi ninde wabashinze u rwanda barebye ibibareba ibindi bakabireka

    Politiki ni iyo kwitondera ikinwa n’ uyizi umufana akayoberwa igihugu kirwana n’ ikindi. ni umukino w’ amacenga n’ amayeri menshi. muge muyiharira banyirayo

    Ahoooo Hon. Mushikiwabo arabwira ni uko mutumva mwa bazungu mwe, Ati “Twabonye ku ruhande rw’u Bufaransa imyitwarire imwe n’imwe, muranyihanganira ku ijambo agasuzuguro ariko twebwe nk’u Rwanda icyo dusaba uyu munsi ni uko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo.”

    Iki kibazo cy’indege yahanuwe kizageraho gikemuke.Kuki UN idashyiraho International Team,imeze nka ya yindi yashyizeho ikavumbura abantu bicishije Rafik Hariri,wari Prime Minister wa Lebanon?Niwo muti wonyine kuko u Rwanda na France bahora bitana ba mwana.Bazabanze bibaze uwari afite inyungu yuko Kinani apfa.Uwo niwe wahanuye indege.

    Tubajije Mitali, Gasana ..ubu barihe? Ntibihishe muribyo bihugu batukaga ejobundi?

    Ntibavuga Kabarebe bavuga Kabarehe ex chef d’état major de l’armée Kongolaise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa