skol
fortebet

"Igihugu iyo gitewe kiritabara"-Minisitiri Biruta avuga ku bushotoranyi bwa RDC ku Rwanda

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga. by’umwihariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iki kiganiro cyabaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utameze neza bitewe n’ibirego bishingiye ku bitero bya M23 no kuba ingabo za Congo zifatanya n’umutwe wa FDLR.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ubushotoranyi bwa RDC nibudahagarara u Rwanda rutazicara ngo rutuze ahubwo ruzatabara abaturage barwo.
Ati “Dufite (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga. by’umwihariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iki kiganiro cyabaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utameze neza bitewe n’ibirego bishingiye ku bitero bya M23 no kuba ingabo za Congo zifatanya n’umutwe wa FDLR.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ubushotoranyi bwa RDC nibudahagarara u Rwanda rutazicara ngo rutuze ahubwo ruzatabara abaturage barwo.

Ati “Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu. Igihugu iyo gitewe kiritabara.

Bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushatse aze ashimute abo ashatse bose, kandi mu byo navuze mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo, navuze ko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho igihe dutewe.

Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byahagarara, turifuza ko bariya basirikare barekurwa, ariko ubwo ibitero bikomeje, umutekano w’igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa, twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi tubufite.”

Minisitiri Biruta yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushakira umuti iki kibazo binyuze mu nzira y’amahoro n’ibiganiro kuko rusanga nta gisubizo cyava mu ntambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Ingabo za Congo zarashe bwa mbere mu Rwanda ku wa 19 Werurwe 2022, icyo gihe ibisasu bigwa mu mirima ntibyagira uwo bikomeretsa.

Ariko ejobundi ku wa 23 Gicurasi noneho hagwa amabombe menshi muri Burera no muri Musanze, noneho asenya inzu anakomeretsa n’abantu.”

Minisitiri Biruta yavuze ko yahamagaye mugenzi we RDC amubaza ibyabaye, ariko ngo ntabwo u Rwanda rwigeze rusabwa imbabazi cyangwa ngo ruhabwe icyizere ko bitazongera.

Minisiteri Biruta yongeye gushimangira ko abasirikare 2 ba RDF bari ku irondo ku mupaka w’u Rwanda na RDC bashimuswe n’umutwe wa FDLR ariko ubu bafunzwe n’ubuyobozi bwa RDC.

Yagize ati "U Rwanda rwasabye ko barindwa ariko bakarekurwa bidatinze."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yateye utwatsi ibirego bya DRC bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wubuye imirwano n’ingabo za DRC, FARDC, ashimangira ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’iyo ntambara.

Dr Vincent Biruta yavuze ko kuba leta ya Kongo yarananiwe kugira icyo ikora ku mitwe y’Iterabwoba nka FDLR ariyo mpamvu abaturage batuye mu Burasirazuba bwa RDC bahora mu bibazo.

Ati "Kubaho kwa FDLR byateje imibabaro itavugwa abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC kandi bitera umutekano muke mu karere kacu mu myaka igera kuri 30."

Yemeje ko FDLR ariyo iyoboye imitwe iteza umutekano muke muri RDC mu myaka 28 kandi ko kuva 1998 MONUSCO ibizi neza ko iyo mitwe iba mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rusaba amahanga kwirinda kurebera intambara zo muri Kongo kuko Isi ishobora gushiduka amateka ya jenoside yongeye kwisubiramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa