skol
fortebet

’Ikoranabuhanga mwiga mwarikoresha muhangana n’abapfobya Jenoside’ Senateri Kazarwa

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Ku munsi mpuzamahanga w’amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku Isi hose, kuri uyu wa gatanu urubyiruko rwinga mu Ishuri ry’Ikoranabuhanga (Tumba College of Technology) rwasabwe gukora ubushakashatsi ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo n’abazabakomokaho bazamenye ibyabaye. Hon Sen. Kazarwa Gertrude asaba urubyiruko gukora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda
Uyu munsi wizihizwa ku Isi yose haganirwa ku ngaruka za Jenoside n’uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo yayo nka kimwe (...)

Sponsored Ad


Ku munsi mpuzamahanga w’amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku Isi hose, kuri uyu wa gatanu urubyiruko rwinga mu Ishuri ry’Ikoranabuhanga (Tumba College of Technology) rwasabwe gukora ubushakashatsi ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo n’abazabakomokaho bazamenye ibyabaye.
Hon Sen. Kazarwa Gertrude asaba urubyiruko gukora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda

Uyu munsi wizihizwa ku Isi yose haganirwa ku ngaruka za Jenoside n’uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo yayo nka kimwe mu bintu bihangayikishije u Rwanda by’umwihariko.

Hon.Sen Kazarwa Gertrude yabwiye abanyeshuri bo muri Tumba College of Technology u Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside.

U Rwanda ngo rwarashyizeho ihame remezo rijyanye no gukumira ingengabitekerezo riri mu ngino ya 10 y‘Itegeko Nshinga kuko Jenoside ngo ni igikorwa cyo kwica no gutsemba ubwoko bumwe, u Rwanda rukaba rwarasanze rugomba gufata imgamba zo gukumira ingaruka za Jenoside.

Sen. Kazarwa yabwiye abanyeshuri ko muri iki gihe ipfobya n’ihakana rya Jenoside biri mu Banyarwanda cyane no mu mahanga bakaba bashaka kumva icyo urubyiruko rubitekerezaho nka Rwanda rw’ejo.

Yabasabye ko nk’urubyiruko rwiga ikoranabuhanga babyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ntibahere mu makaye, ahubwo bagomba kurikoresha banahangana n’abapfobya Jenoside.

Yagize ati “Turifuza ko ikoranabuhanga mwiga mwarikoresha muhangana n’abapfobya Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuko ahenshi hakigaragara ingengabitekerezo ni mu mahanga kandi dusanda kenshi bakoresha izo mbuga.”

Kazarwa yabwiye urubyiruko ko ingengabitekezero ikunze kugaragazwa binyuze mu bitabo bamwe bavuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda, bityo ngo Sena y’u Rwanda yifuzamo abanyeshuri ubufasha bwo guhangana na bene abo bantu, bikanyura mu gukora ubushakashatsi nyabwo bwerekana amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yifuza Abanyarwanda babanye, bunze ubumwe igihugu ngo gitegerejeho urubyiruko ubufatanye bwo kubaka icyo gihugu.

Tumba College of Techenolgy isanzwe ifatanya n’abandi Banyarwanda kwitegura uyu munsi aho bagenda bakora ibiganiro mbwirwaruhame bifasha urubyiruko gusobanukirwa n’amateka yabaye mu Rwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Src: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa