Imbere y’ abanyamakuru Mpayimana ahamije ko ashaka kuzaba umudepite
Yanditswe: Friday 05, Jan 2018
Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ntibimuhire yongeye guhamya ko ashaka kuzaba umwe muri 80 bazaba bagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018 aho yashimangiye ko akomeje urugendo rwe muri politiki.
Mpayimana Philippe wigeze kuba umunyamakuru kuri televiziyo y’ igihugu umwaka ushize yaturutse mu Bufaransa aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Yabaye umwe mu (...)
Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ntibimuhire yongeye guhamya ko ashaka kuzaba umwe muri 80 bazaba bagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018 aho yashimangiye ko akomeje urugendo rwe muri politiki.
Mpayimana Philippe wigeze kuba umunyamakuru kuri televiziyo y’ igihugu umwaka ushize yaturutse mu Bufaransa aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Yabaye umwe mu bakandida batatu Komisiyo y’ amatora mu Rwanda yemeje. Mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yabaye muri Kanama 2017 Mpayimana yatsindiwe ku majwi 0,72%.
Ubwo yari akimara gutora mu itora rya Perezida wa Repubulika tariki 4 Kanama 2017 Mpayimana yabwiye abanyamakuru ko azitabira amatora y’ abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *