skol
fortebet

Imbunda Kandida Depite Musonera yari afite muri Jenoside yamenyekanye Inkomoko

Yanditswe: Friday 23, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rutangaje ko rwataye muriyombi uwari Kandida Depite MUSONERA GERMAIN w’imyaka 59 kubera ibyaha akurikiranweho bifitanye isano n’uruhare yaba yaragize muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubu noneho ngo n’imbunda yabonanwe yavuze inkomoko yayo.

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. MURANGIRA B Thiery ni uko Germain yabajijwe ku kuba hari abantu bavuga ko bamubonanye imbunda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yahakanye kuba yari ayitunze!

Gusa Musonera ngo yabwiye Ubugenzacyaha ko hari umupolisi wanyuze iwabo za Nyabikenke ahunga afite imbunda 2 akamwaka imwe!

Dr. MURANGIRA ati:”Musonera mw’ibazwa rye ryerekeye kuba hari abantu bemeza ko bamubonye afite imbunda yasubije ko nta mbunda yigeze atunga ariko ko hari Umupolisi wageze mu cyahoze ari Komini Nyabikenke ahunga, ngo uwo mupolisi akaba yari afite imbunda 2, Musonera amwaka imwe!

RIB ikavuga ko iperereza rigikomeje ku kumenya ukuri kw’ibyo Musonera avuga nicyo yayikoresheje ndetse nuko iyo mbunda yaje kuva mu maboko ye.

Tariki ya 21 Kanama 2024 uwar Kandida Depite MUSONERA GERMAIN w’imyaka 59 yatawe muri yombi acyekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho akekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa KAYIHURA JEAN MARIE VIANNEY wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akaba hari na bimwe mu byaha yiyemerera nko kuba kuri bariyeri ziciweho Abatutsi.

Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Musonera ashinjwa bikaba byarabereye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke ubu akaba ari mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga. Musonera Germain mu gihe cya Jenoside akaba yari Encadreur (Ushinzwe Urubyiruko) w’Urubyiruko muri Komini Nyabikenke.

RIB ivuga ko nyuma y’uko yakiriye ikirego taliki 19/07/2024 gishinja Musonera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira iperereza.

Ubu MUSONERA GERMAIN afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kandi dosiye ikaba iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa