skol
fortebet

Impamvu yagejeje Habyarimana ku guhirika Kayibanda ku butegetsi

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imyaka 50 irashize mu Rwanda habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ari naryo rukumbi ryabayemo kuva rwakwitwa Repubulika mu 1962.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye kuwa 5 Nyakanga 1973, ubwo Gen Major Habyarimana Juvénal yakuraga ku butegetsi Perezida Kayibanda Grégoire yari abereye Minisitiri w’Ingabo.

Ni coup d’Etat n’ubu itarasobanuka, kabone nubwo abavutse yabaye bari kwinjira mu myaka y’ubusaza. Ingoma ya Habyarimana yarinze ihirima atarasobanura neza icyo yapfuye na Kayibanda wamufataga nk’umwana we kuva mu 1962.

Itangazo rya Habyarimana n’abandi basirikare icumi biyise ‘Camarades du 5 Juillet’, ntirisobanura neza icyatumye bamukuraho uretse kumushinja ko yabaye igikoresho cy’abashakaga gushyira igihugu mu kaga.

Umwaka wa 1973 Kayibanda yahirikiwemo watangiye mu gihugu hari ibibazo byinshi cyane cyane ivanguramoko ryari ryatangiye gufata indi ntera. Mu mashuri no mu mirimo, abatutsi bari bari kwicwa ahandi birukanwa umusubirizo bazi ko ari abatutsi.

Hari abapfuye, abarokotse bahunga igihugu ndetse ibinyamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru zagaragazaga ko mu gihugu hari gutegurwa Jenoside.

Ni umwaka kandi wagombaga kubamo amatora ya Perezida aho Kayibanda yagombaga kurekura ubutegetsi nyuma ya manda ebyiri nk’uko Itegeko Nshinga ryabivugaga.

Icyakora, Kayibanda ntiyashakaga kuburekura ndetse yahiritswe uwo munsi hateguwe Inteko rusange y’ishyaka MDR Parmehutu ryagombaga kumutanga nk’umukandida ku yindi manda.

Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yagiye agerageza kwirinda kuvuga kuri Kayibanda n’icyo bapfuye, agashaka kubihirikira ku bakoranaga na we.

Tariki ya 1 Kanama 1973 nibwo Habyarimana yashyizeho Guverinoma ya mbere, hashize iminsi 25 afashe ubutegetsi ku ngufu. Ni nawo munsi Habyarimana yavuze byeruye ku cyo bapfuye na Kayibanda.

Icyo gihe yagize ati “Kuwa Gatanu Nyakanga 1973, twabamenyesheje umwanzuro wari wafashwe n’abasirikare bakuru bose mu ngabo zacu. Gukwirakwiza abo basirikare bakuru mu duce dutandukanye tw’igihugu bagashyirwa mu mirimo idahuye n’amapeti yabo, ni umugambi wari wateguwe neza n’ubutegetsi bwari buriho.”

Mu mvugo ye, Habyarimana yigaragazaga nk’utari ugize ubutegetsi bwa Kayibanda kandi yari amaze imyaka icumi muri Guverinoma. Binavugwa ko ubugizi bwa nabi bwibasiye Abatutsi, igisirikare cyagize uruhare mu kubukongeza kugira ngo cyerekane intege nke za Kayibanda, wari usanzwe azwiho kwanga urunuka Abatutsi.

Nubwo Habyarimana yahiritse Kayibanda, yakunze kumugaragaza nk’aho yazize abajyanama babi ndetse umuryango we kimwe n’iy’abanyapolitiki bo muri Gitarama bishwe nyuma ya Coup d’Etat, ayigenera amafaranga y’impozamarira.

Kayibanda yakatiwe urwo gupfa mu 1974 gusa aza kubabarirwa ahabwa igifungo cya burundu. Yapfuye aguye iwe i Kavumu muri Muhanga kuwa 15 Ukuboza 1976 azize ubuzima bubi, hakaba n’abavuga ko yishwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Habyarimana yahiritse Kayibanda amushinja amakosa arimo ubugambanyi, icyenewabo n’ubujura, nyamara na Leta ye nibyo yakoze kuko ubutegetsi, imirimo ya Leta, amashuri, igisirikare n’ibindi byahawe cyane abahutu bo mu Majyaruguru n’Uburengerazuba, akomeza Politiki ya Kayibanda ho guheeza abatutsi n’abari mu mahanga abangira kugaruka mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa