skol
fortebet

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’umushyikirano wa 2017

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017

Sponsored Ad

Inama y’Umushyikirano wa 2017 yari iteraniye i Kigali yari imaze iminsi yasoje hafashwe imyanzuro umunani igomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka. Iyi nama 15 yafunguwe ku mugaragaro ndetse ikanasozwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
1. Gukomeza gushyiraho ingamba & impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’indimi,kongera amashuri yigisha ubumenyi n’ubumenyingiro no (...)

Sponsored Ad

Inama y’Umushyikirano wa 2017 yari iteraniye i Kigali yari imaze iminsi yasoje hafashwe imyanzuro umunani igomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka. Iyi nama 15 yafunguwe ku mugaragaro ndetse ikanasozwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

1. Gukomeza gushyiraho ingamba & impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’indimi,kongera amashuri yigisha ubumenyi n’ubumenyingiro no kurwanya impamvu zituma abana bata ishuri.

2. Kongera ibikorwa remezo no kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye no kurushaho gutanga serivisi nziza.

3. Kurushaho gukangurira ababyeyi no kubaha ubumenyi mu mbonezamikurire y’abana bato, kwita cyane cyane ku mirire myiza, isuku no kurushaho guteza imbere amarerero y’abana.

4. Kurushaho gukorana n’abikorera kugira ngo inganda n’abaturage babashe kubona amashanyarazi ku giciro gihendutse mu rwego rwo korohereza ishoramari.

5. Kongera ubukangurambaga mu kwizigamira no kurushaho gufasha ishoramari ry’ibikorerwa imbere mu Gihugu (Made in Rwanda, Start in Rwanda, Grow in Rwanda and Beyond) mu rwego rwo guhanga no kunoza umurimo ndetse no kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

6. Gukomeza gusigasira indangagaciro zishingiye ku muco wacu no kurushaho kuzitoza abakiri bato n’Abanyarwanda batuye mu mahanga kugira ngo zidufashe kwihuta mu iterambere.

7. Gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini n’amatorero mu kurushaho kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda bihereye mu muryango, mu mashuri, mu biganiro bitangwa mu
bitangazamakuru.

8. Gushyiraho gahunda y’urugerero ruciye ingando kugira ngo urubyiruko rurusheho gukora imirimo ruri hamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa