skol
fortebet

"Inama n’intumwa zoherezwa nta bisubizo bifatika zitanga ku ruhande rwa Uganda"-Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko yaba inama ndetse n’izi ntumwa zoherezwa, ntacyo bihindura kuri Uganda ngo ibyo iregwa n’u Rwanda bihinduke.
Madamu Yolande Makolo avuga ko yishimiye kubona ibiganiro bikomeza ku mpande zombi ariko ko “Inama n’intumwa za Uganda nta kintu bihindura ku ruhande rwa Uganda.”
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye avuga ku nkuru ya The New Times ifite umutwe ugira uti “Intumwa, Tweet [ubutumwa bwo kuri Twitter] bizatanga umusaruro ufatika mu (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko yaba inama ndetse n’izi ntumwa zoherezwa, ntacyo bihindura kuri Uganda ngo ibyo iregwa n’u Rwanda bihinduke.

Madamu Yolande Makolo avuga ko yishimiye kubona ibiganiro bikomeza ku mpande zombi ariko ko “Inama n’intumwa za Uganda nta kintu bihindura ku ruhande rwa Uganda.”

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye avuga ku nkuru ya The New Times ifite umutwe ugira uti “Intumwa, Tweet [ubutumwa bwo kuri Twitter] bizatanga umusaruro ufatika mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda? (An envoy, a tweet, will concrete actions follow to restore Rwanda-Uganda relations?).”

Madamu Makolo yakomeye ati “Ni byiza kubona ibiganiro bikomeza mu nzego zose, ariko inama & kohereza intumwa ntabwo byatanze ibisubizo bifatika ku ruhande rwa Uganda. Nta cyakozwe ku byihebe birwanya u Rwanda bikorera muri Uganda, kandi gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane birakomeje."

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Adonia Ayebare wohereje nk’Intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni imuzaniye ubutumwa bwe.

Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’umwaka umwe n’ubundi amwakiriye aho mu mpera z’Ukuboza 2019 na bwo yari yamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Muri 2017 nibwo Uganda yatangiye guta muri yombi no gukorera iyicarubozo abanyarwanda. Inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko urw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda, CMI, zafashe Abanyarwanda zibashinja ubutasi.

Muri bo bamwe bakorewe iyicarubozo, nyuma yo gusabwa kwiyunga n’Imitwe y’Iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda rushinja Uganda ko ifunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.

Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse igafasha n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo irimo RNC, FDLR n’indi.

Ku rundi ruhande, rwagaragarije Uganda ko nta mutwe n’umwe rwigeze rushyigikira ugamije guhungabanya umutekano wa Uganda, kandi nta muturage wa Uganda ufungiwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko ikwiye kugira ubushake nayo ikabigenza gutyo.

U Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byagiye biba birimo abakuru b’ibihugu nta musaruro byatanze.

Kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda basaga 50 birukanywe na Uganda, bajugunywa ku mipaka itandukanye ihuza ibihugu byombi.

Abasesenguzi muri Politiki ndetse n’abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda bafashe iyi ntambwe nk’ikimenyetso cyerekana ubushake bwo kuwunagura cyane ko umaze igihe urimo agatotsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa