skol
Kigali
Fortebet

Inzobere za ONU zavuze ko zifite “ibimenyetso bikomeye” bishinja u Rwanda gufasha M23

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 4 August 2022

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro.


Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro.

BBC yanditse ko biri muri raporo ikiri ibanga y’impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane.

Leta y’u Rwanda yakomeje kwamagana ibirego nk’ibi , ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Iryo tsinda rya ONU rivuga ko “ryabonye ibimentetso bikomeye by’ibitero bya gisirikare byakozwe n’abo muri RDF (Rwanda Defence Force) muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo (11) 2021 na Nyakanga (7) 2022”.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bimwe bya teritwari ya Rutshuru hamwe n’umujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare ba RDF bagabye ibitero bari kumwe na M23 ku ngabo za DR Congo ziri kumwe n’imitwe yitwaje intwaro, kandi bahaye M23 intwaro, amasasu, n’impuzankano, nk’uko Reuters ibivuga.

Iyi raporo ivuga ko kandi zimwe mu ngabo za DR Congo zafashije kandi zikarwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

AFP isubiramo ibiri muri iyi raporo ivuga ko tariki 25 Gicurasi (5) ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru cyarashweho n’imbunda nini n’intoya.

Ko iki cyari “igitero gifatanyijwe” na M23 n’ingabo z’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigera ku 1,000 zambutse zikinjira muri DR Congo ku munsi wari wabanje.

Mbere y’igitero cyafashe umujyi wa Bunagana, no kuri uwo munsi nyirizina, ingabo z’u Rwanda zari hafi, iyi raporo ivuga ko ibikesha amashusho ya drone ya MONUSCO, abahamya, n’amashusho n’amafoto y’abantu basanzwe.

Ivuga ko ingabo z’u Rwanda zibanze ku nyeshyamba za FDLR kandi ikavuga ko abasirikare ba DR Congo barwanye bari kumwe n’imitwe itandukanye irimo n’uwo wa FDLR.

Igisirikare cya DRC cyagiye gihakana gufasha FDLR cyangwa gufatanya n’izindi nyeshyamba.

Imirwano y’ingabo za DR Congo na M23 yabaye icururutse nyuma y’iyabaye kuwa kabiri nijoro muri teritwari ya Rutshuru mu duce two hafi y’ikigo cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inzobere za ONU zavuze ko zifite “ibimenyetso bikomeye” bishinja u Rwanda...

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo...
4 August 2022 0

Umujyi wa Kigali wahishuye aho imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo...

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize bagiranye ikiganiro...
3 August 2022 0

"Hari ibigo bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu"-Perezida...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Kanama 2022,Perezida Kagame yari mu cyumba...
2 August 2022 0

Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya muri MINICOM na...

Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya, aho Dr. Jean...
30 July 2022 0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika agiye kuza i Kigali kubaza ibya...

‘Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika ugiye kugirira uruzinduko mu...
30 July 2022 2

Ibyemezo byafatiwe mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 29 Nyakanga...

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye...
30 July 2022 0