skol
fortebet

Ishyaka PDI ryishimiye ibyo rimaze kugeraho ku isabukuru y’imyaka 30 rimaze rishinzwe

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021,nibwo ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi ryizihije isabukuru y’imyaka 30 rishinzwe aho ryishimiye intambwe rimaze gutera kuva ryashingwa mu bihe byari bigoye.

Sponsored Ad

Iri shyaka ryashinzwe kuwa 30 Ugushyingo 1991,rivuga ko ibyo ryifuzaga kugeraho ryabigezeho ndetse birarenga kuko ryashinzwe mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwarangwaga n’amacakubiri n’iringaniza ubu hakaba hari politiki nziza iharanira ko abantu bose bangana.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana,umuyobozi w’ishyaka PDI yabwiye abanyamakuru ko ibyo bifuzaga kugeraho bashinga iri shyaka byarenze ndetse ubu abantu barareshya imbere y’amategeko bitewe n’ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame.

Yagize ati “Ibyo twifuzaga twabigezeho biranarenga kuko twabyifuzaga mu buyobozi bubi.Tuzi ko barekuraho abantu bakiga wenda bakabuzwa kujya mu buyobozi ariko bagakora ubucuruzi badafungiranye,pasiporo ukayisaba bitakugoye ariko ntibemere ko ujya mu gisirikare.

Ubu ngubu dufite leta ibyo byose biroroshye ku munyarwanda.Uriga,urivuza,urakora bucuruzi bwawe,urasaba Pasiporo ugahita uyihabwa,urajya mu gisirikare,mu giporisi,ku Buminisitiri,ku budepite,ku buyobozi butandukanye bw’ibigo.

Ubu biroroshye.Ntabwo uvuga ngo njyewe banyangiye kubera ko nkomoka hano.Mu myanya yose nabayemo ntabwo nabonye ubwira ngo wamvuganiye ko hari abantu bavuganira abandi.Kubera ko byaracitse.Umunyeshuri aratsinda amanota bakayatangaza,ntawe vuga ngo buriya umwana wanjye ntibamwibye?.Ibyo nta bihari.

Mu gihe cyacu wari uzi neza ko amanota wabonye hari undi bayahaye kubera iringaniza.Uwabonye amanota make akajya kwiga kugira ngo umubare bashaka ugerweho.Byari quantite ntabwo byari qualite.”

Fazil yavuze ko ubu Leta y’u Rwanda ishaka abeza mu Banyarwanda aho hakorwa ibizamini mumucyo ndetse utsinze akabona akazi.

Abajijwe icyo PDI yifuza kugeraho mu gihe kizaza,Mussa Fazil yabwiye abanyamakuru ati “Turifuza kubakira ku byo dufite.Icya mbere ntihagire ubisenya.Icya kabiri,ntibihagarare bigakomeza gutera imbere.Icya 3,iyi misingi ya Politiki nziza nyakubahwa Perezida Kagame yubatse ntihazagire umuntu uyisenya.Uruhare rwacu n’ugutuma ntawe ubisenya.”

Mussa Fazil yavuze ko PDI yigisha urubyiruko kutazemera ko hagira ucamo u Rwanda ibice,gutuma igihugu cyigenga,ubukungu bukazamuka kandi ruswa ikaranduka.

Uwamurera Salama,umurwanashyaka wa PDI we yatangaje ko ishyaka ryabo rishishikariza buri wese by’umwihariko abagore kwiteza imbere no kumva ko bashoboye.

Umurwanashyaka Gahutu Ayoub we yavuze ko icyo bishimira muri PDI ari aho igihugu kigeze ndetse n’umusanzu wa PDI mu kuvugira abanyarwanda ndetse ngo imbere haratanga icyizere.

Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI ryashinzwe kuwa 30 Ugushyingo 1991,mu Rwanda hari politiki y’ivangura n’amacakubiri rishingwa ryitwa Ishyaka riharanira Demokarasi ya Kisilamu hanyuma muri 2003 rihindura izina ryitwa Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi.

PDI yashinzwe kubera kwishyira hamwe kw’abavanguwe kuko nta shyaka bari barimo n’abari mu yandi bayarimo badahari.

Kuva FPR INKOTANYI yabohora u Rwanda,PDI yiyemeje kwimakaza Demokarasi ntangarugero,guteza imbere inyungu z’abenegihugu no gufatanya n’indi mitwe ya politiki guharanira iterambere ry’u Rwanda.

Uyu munsi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30,Abarwanashyaka ba PDI basuye urwibutso rw’Abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri I Rebero ndetse Banasura ingoro y’amateka y’urugamba guhagarika Jenoside ku nteko ishinga amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa