skol
fortebet

Jeannette Kagame yatanze impanuro ku rukundo n’urushako abihuza n’Iminsi Mikuru

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

“Twese twifuza gukundwa… Ukunde uko nawe wifuza gukundwamo!” Ubwo ni bumwe mu butumwa bukomeye bukubiye mu nyandiko ya Madamu Jeannette Kagame, yibanze cyane ku murimo w’urukundo mu miryango ikangurira abantu kurwimakaza muri iyi minsi mikuru.

Sponsored Ad

Yatangiye agaragaza uburyo buri kwezi k’Ukuboza, Umujyi wa Kigali ugenda uhinduka Umurwa Mukuru w’Isi w’abashyingiranwa, aho kwizihiza iminsi mikuru bijyana no kubihuza n’umusaruro w’urukundo, gushyingiranwa nk’umuco unganya amateka no kubaho kwa muntu.

Ati: “Birashobora kuba biri mu muco, ariko nizera ko imitima yacu yaremewe guhora yuzuye. Ndifuza ko twese twagira ukuzura guterwa no gukunda no gukundwa. Ariko ikibazo gihari ni iki: Bisaba iki? Muri make, ntushobora gusarura aho utabibye.”

Yashimangiye ko mu gihe abantu bose bumva bakeneye kubona umuntu uzabakundira uko bari, usanga hari abaterwa ubwoba n’urushako rushya, bamwe bagatinya gukunda cyangwa kongera gukunda no kwiyemeza gutera intambwe y’ubuzima bwose.

Ati: “Tubona inkuru ziduhatira kumva uruhande rumwe. Izigaruka ku ntsinzi zishobora kunigwa n’izo z’ubuhemu. Kubona bimwe mu biganiro bigezweho ku rushako biteye inkeke kandi bishobora no guca intege.”

Aha ni ho Madamu Jeannette Kagame yahereye ashimangira ko urubyiruko rwinshi rusigaye rufite amakuru mabi ku rushako nk’aho rwose ruberaho gusenyuka cyangwa gusiga abantu bicuza.

Yaboneyeho kwibutsa ko bidashoboka kujya kubikuza aho utakoze ishoramari mu kwizera, kuko urugo rutubatswe itafari ku rindi byagorana ko rwagukiza imbeho. Ati: “Urugo rudasukwamo urukundo ntirushobora kurukugarurira. Kurwanya itandukaniro mu rukundo ni ukuruharurira inzira yo gutsindwa.”

Yasabye buri wese kumenya ko urushako ari umuhamagaro uva ku Mana kandi ko abantu batandukanye baberaho kuzuzanya bagakundana hatitawe ku ntege nke za buri umwe.

Yakomeje agaragaza ko igitekerezo cyo kwikunda nubwo ari cyiza ariko kidatanga uburinganire kamere bw’ibyaremye, abaza akaga kabaho mu gihe abantu birongoye, bakiyubaka ariko nta wundi uhagobotse ngo akosore ibitagenda muri bo.

“[…] Mbega Isi ukintu yaba ihindutse iya ba nyamwigendaho gusa!”

Yavuze ko indangagaciro zirimo gushyingiranwa inyokomuntu yasigasiye mu mateka y’imibereho ya muntu, atari umuhamagaro mubi ahubwo ko ari umurage shingiro wo kubaho, kwiga no kurushaho kuryoshya ubunararibonye bwa muntu.”

Yavuze ko guhura k’umugabo n’umugore ari yo soko y’ubuzima, ariko ngo abenshi bananirwa kubona ubwiza buva ku Mana uri muri uko guhura, ugasanga urushako rubaye umuzigo n’umusaraba w’amahwa ugoye kuwikorera.

Ati: “Urushako mu by’ukuri rugizwe no kwitabga; kimwe mu bimenyetso byo kwitanga ku gicaniro harimo urupfu rw’igitambo cy’uwo wariwe kera cyangwa inarijye, ukongera kuvuka nk’umubiri umwe w’abantu babori bahujwe n’imbaraga y’urukundo kandi bakwiriye impano nk’iyo. Mumenye yuko iki ari igitambo gifata imbu zombi ariko kibuzuza mwembi.”

Gusa yavuze ko gukora ubukwe ubwabyo bidasohoza intsinzi y’urushako, ahubwo ngo ni agace gato gasaba gushyigikirwa no kwiyemeza, kuganira nta mbereka, kumva no kwishyira mu cyimbo cy’undi.

Guhuza indangagaciro gakondo n’ibigezweho

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko indangagaciro zatakaye ziri mu bimenyetso n’ingaruka za sosiyete ikomeje kwangirika.

Ati: “Ni nde wahaye urushako izina ribi? Imiryango si umutego; ni umugisha. Iyo urukundo rw’uwo mwashakanye rubyara urwo umwana yicumba agufashe urutoki. Iyo urukundo rw’uwo mwashakamye rwubakiyeho guharanira gukora ibyiza mu kazi. Iyo indahiro zishingiye ku kwiyemeza k’ubuzima n’imiryango guherekejwe mu bihe byijimye. Ndibaza ese ubwo butunzi bwararekuwe cyangwa buva mu guhitamo umufasha w’ubuzima maze tukaguma kuba indahemuka ku ngo zacu?”

Madamu Jeannette Kagame yanakomoje ku ngaruka z’amakuru anyuranye abantu babona kuri za ekara (screens) aho berekwa ibyiza birenze ibyo bashobora kuba bafite kandi ari ibyatoranyirijwe kubarangaza ntaho bihuriye n’ukuri.

Yagarutse mu bwiza bumurikwa bwabanje gutunganywa, imibereho ihenze kandi y’akataraboneka, ibikorwa by’amakinamico, ibikorwa bigaragaza urukundo rwitirirwa urwa nyarwo mu maso y’urubyiruko, ibyo byose bikarema inzozi z’amahitamo atarangira.

Yibukeoje ko nta muntu ufite igishushanyo cy’ubuziranenge, icy’abanyembaraga bahitamo kubaho ubuzima bwabo neza gusa ku buryo babubaho no hanze ya televizoyo cyangwa internet.

Yakomeje agira ati: “Nta bakundana bashobora kunyura mu rukundo bakingiwe ibihe bibasaba kwihangana no kugaragaza ko bakuze. Nta kintu na kimwe cy’agaciro haba kwiga, umurimo, ubushuti, iterambere ry’igihugu cyangwa gukora umuryango, bishobora kugerwaho hatabayeho kurenga ingorane, kandi rimwe na rimwe bigasaba amahitamo asaba kubahiriza umushinga wateguranywe ubwitonzi.”

Gukunda uwo mwashakanye no kubagarira inshingano

Madamu Jeannette Kagame yashimagiye ko kubaka urugo rwiza ari umusaruro w’amahitamo n’ibikorwa byimakaza urukundo rugera no ku bana, bityo ko ahantu hose gutekereza bikwiye kuganza kureba ku nyungu z’ako kanya cyangwa amarangamutima y’igihe gito.

Ati: “None se, ni ikihe kizima kiri mu kwangiza imibereho y’umuryango ngo wongere kwiyumvamo ubwisanzure bwo mu buto, kugira ngo urushe ijambo uwo ukunda? Umenye ko ubwo butindi bushobora gukukumba umubano w’agaciro gakomeye, kwangiza ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe bw’uwo ari we wese ubuguyemo.”

Mu gihe ingo ziherekejwe neza, zishobora gukora ibitangaza, zikarokoka imyaka ya mbere yo kumenyera no kubaka umurage.

Muri ibi bihe by’iminsj mikuru, Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi gufata inshingano, kurera babishyizeho umutima ariko bakabikora banezerewe kandi mu rukundo.

Yavuze ko atanze inama uko abishoboye, akaba yizera ko zizafasha abana b’u Rwanda akunda uruzira iherezo aho abageneye ubumenyi n’ingingo zibafasha gutsinda mu buzima.

Ati: “Umuryango urenga ibihe uri kumwe. Umuntu ashobora guhitamo ko urushako rwe rwahinduka ijuru rito, cyangwa imbaraga zidafite igisobanuro… gusa nta cyeragati kibaho. Mu gihe utoranya ushobora kuzaba umubyeyi w’umwana wawe, hitano umuntu ufite indangagaciro wifuza kubona mu mwana wawe; ukwiye kwemera ko nta mwiza wabuze inenge, yaba wowe cyangwa we. Bisaba akazi, ariko ni wo murimo w’urukundo.”

Yasabye buri wese gufata uwo bashakanye mu bwitonzi no kwihangana nk’umumtu yabonyemo ko azakomokaho umwana we.

Yavuze ko “u Rwanda twifuza” rutangirora ku miryango twifuza, kandi ngo ibyo biri ku maboko n’amahitamo y’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa