skol
fortebet

Kagame yasabye impinduka mu buryo bwihuse muri Minisiteri y’Uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame utariye iminwa mu ijambo rye, ubwo yarahizaga bamwe mu bagize guverinoma nshya, yasabye impinduka mu buryo bukomeye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).
Umukuru w’Igihugu yatunze agatoki zimwe muri minisiteri zirangwamo amakimbirane bigatuma zidindira.Ngo mu byo azakora mu minsi ya vuba hari kuzashyira ku mugaragaro abakoze nabi ndetse n’igihe bagiye bakorera ayo makosa. (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame utariye iminwa mu ijambo rye, ubwo yarahizaga bamwe mu bagize guverinoma nshya, yasabye impinduka mu buryo bukomeye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Umukuru w’Igihugu yatunze agatoki zimwe muri minisiteri zirangwamo amakimbirane bigatuma zidindira.Ngo mu byo azakora mu minsi ya vuba hari kuzashyira ku mugaragaro abakoze nabi ndetse n’igihe bagiye bakorera ayo makosa.

Yagize ati “Hari zimwe muri minisiteri zimwe usanga zifite abaminisitiri batatu, mukaba muri aho tuganira, ugasanga mu mezi atandatu, umwaka, basa naho badakora hamwe, no kuvugana bikaba ari ikibazo. Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo abaminisitiri bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?.”

Yungamo ati “Ubutaha wenda umuntu agenda nyine agerageza, ubutaha ni ukuzavuga amazina, twese tugashakira abantu nk’abo umuti.”

Yirinze kugira izina ry’umuyobozi atangaza ariko yizeza ko nibidakemuka azashyira ku karubanda amazina ya bamwe bu bananiranywe.

Ati “Minisiteri y’ubuzima muzabanze mudushakire umuti, namwe mwihereho mushake ibinini, ndifuza impinduka, byananirana […] uburezi, minisiteri y’uburezi, mubihindure kandi impinduka nizo tubasaba. Nta muntu numwe ndasaba gukora ibidashoboka.”

Ibitekerezo

  • Rwose Nyakubahwa President nabakebure ariko nagera kuri ministere y’ uburezi ho rwose abihanangirize wenda ubutaha bazajya bafungira abanyeshule babamenyesheje

    Minisiteri y’Uburezi ikwiye gufata icyemezo cyihutirwa cyo guhuza/gufatanya ibigo bibiri biyishamikiyeho byitwa WDA na REB bikavamo ikigo kimwe, kuko ni bumwe mu buryo bwiza bukwiriye mu kuzamura ireme ry’uburezi kandi budasesagura umutungo wa Leta.

    Ntabwo byumvikana ukuntu usanga ibyo bigo byombi akazi bikora gasa, nyamara ugasanga buri kigo gifite abakozi n’ingengo y’imari bitandukanye. Ugasanga muri ibyo bigo byombi barategura ibizamini, barabitanga, barabikosora, batangaza amanota, batanga diplome, bagenzura itangwa ry’amasomo mu mashuri, etc.......; ibyo byose bigakorwa ku buryo butandukanye, ndetse bikaba bisigaye binatera uurujijo mu bihugu bimwe by’amahanga iyo abarangije Secondaire mu Rwanda bagiye kwigayo.

    Byakabaye byiza rero habayeho ikigo kimwe kiyobowe n’Umuyobozi Mukuru umwe, akagira abamwungirije babiri, umwe ushinzwe ibirebana n’Ubumenyi Rusange undi ushinzwe ibirebana n’Ubumenyingiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa