skol
fortebet

Kagame yasubije abanenze imitwe ya Politiki yahuje imbaraga na FPR INKOTANYI

Yanditswe: Monday 24, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yashimiye imitwe ya politiki yahisemo gufatanya n’uyu Muryango, ashimangira ko bituma hagerwa kuri byinshi.

Sponsored Ad

Ubwo yiyamamarizaga mu Ngororero,umukandida wa FPR INKOTANYI,Paul Kagame yavuze ko iyo abantu bafatanyije bagera kuri byinshi bityo ari byiza ko hari imitwe yifatanyije n’umuryango wamutanzemo umukandida.

Ati: "Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe, nta gishobora kubananira.

Muri politiki hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo ariko bariya kuki batakoze ibyabo?,bakibwira ko byabananiye.Ahubwo ni uko bashyize mu kuri,babona ko dufatanyije ibyagerwaho ni byinshi kurusha ko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza,bamwe bigakunda abandi ntibikunde."

Yakomeje avuga ko ibyo FPR yageraho ifatanyije n’indi mitwe ari byinshi kurusha uko buri wese yakora ibye.

Amashyaka umunani arimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Aya yose aherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 22 Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa