skol
fortebet

Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga’(VIDEWO+AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko nyuma yo kubohora igihugu yumvise umuvugo w’umwana w’ubukobwa wasoje yibaza aho ‘Imana yaraye ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994’, ngo yaramwegereye amwizeza ko amateka azahinduka bidatinze.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nzeri nibwo habaye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu no gushima Imana yarinze igihugu n’abanyarwanda mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 03 na 04 Kanama uyu mwaka.
Mu ijambo rye, Umukuru (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko nyuma yo kubohora igihugu yumvise umuvugo w’umwana w’ubukobwa wasoje yibaza aho ‘Imana yaraye ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994’, ngo yaramwegereye amwizeza ko amateka azahinduka bidatinze.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nzeri nibwo habaye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu no gushima Imana yarinze igihugu n’abanyarwanda mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 03 na 04 Kanama uyu mwaka.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yikije cyane ku rubyiruko rukwiye guhaguruka bakinjira mu buyobozi nabo bagatangira kugira inshingano kuri buri kimwe, Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwageze aho Imana irutinya kuburyo ngo itanashakaga kurugenderera.

Yakomeje asaba abanyamidini mu ngeri zitandukanye kwirinda icyakongera koreka imbaga y’abanyarwanda, nyuma y’uko ari nabo bamwe muri bo ari bo bagize uruhare mu gutuma Jenoside ishyirwa mu bikorwa.

Afatiye ku rugero rw’ubuhamya yigeze kumva ku muntu wacitse intege, yavuze ko muri Jenoside na nyuma yaho gato abantu bibazaga aho Imana yari yagiye kandi byari bizwi ko “Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda.”

Yakomoje ku mateka ya kera bakimara kubohora igihugu avuga ko hari umwana w’umukobwa wari mu bari barokotse Jenoside bahaye kuvuga umuvugo maze uwo mwana mu gusohoza umuvugo we arabaza ngo “ko babwiwe ko Imana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda, ese Mana muri ayo majoro wari waraye he? Twagushatse turagutabaza turakubura…”

Perezida Kagame yavuze ko umuvugo w’uwo mwana w’umukobwa icyo uvuze ari uko “amateka yacu, y’u Rwanda yagiye ahindura u Rwanda igihugu kitararwamo ndetse kitararwamo n’Imana kandi Imana ariho yararaga.”

Ati “Ndibuka kera tukiri abana aho twabaga iyo hose, ababyeyi batubwira amakuru y’u Rwanda, najyaga numva batubwira ngo mu Rwanda habagamo abantu bitwaga abasasamigozi, abana bato ibyo ntabwo babizi ariko abakuru barabizi.”

Nyuma y’uko uwo mwana w’umukobwa avuze umuvugo, Perezida yahamagaye uwo mwana, amubwira ko igihugu cyabaye igihugu kitararwamo ariko ibyo byahindutse, amwizeza ko bazakigira igihugu kirarwamo.

Kagame ati “Imana yaragarutse isigaye irara i Rwanda, ni nacyo mu byo dukora byose dukwiye gukomeza, u Rwanda tukarugira ururarwa na banyirarwo, ururarwa n’abahisi n’abagenzi, ururarwa n’abashyitsi, icyo gihe urumva ko Imana buri ijoro izajya irara hano.”

Iri sengesho rikorwa buri mwaka, uyu munsi ryizihizaga imyaka 22 abanyamadini batangiye kurikora.

REBA AMAFOTO:








IJAMBO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE MURI UYU MUHANGO.

AMAFOTO+VIDEWO: Village Urugwiro

Ibitekerezo

  • Ni byiza gusenga.Imana igume iturindire igihugu cyacu naPresident wacu

    Nagirango nunganire His Excellency.Nubwo imana yaretse abanyarwanda bakicana muli 1990-1994,ntabwo Imana ari ugutinya Abanyarwanda.Mwibuke GAHINI ajya kwica murumuna we ABEL.Imana yaramubujije aranga,imana iricecekera.Kuva umuntu yaremwa,hashize imyaka 6000,dukurikije Bible Chronology.Guhera kuli GAHINI kugeza uyu munsi,abantu banga KUMVIRA imana.Baricana,biga kurwana,barasambana,barya ruswa,etc...
    Abantu bumvira imana,ni bake cyane.Dore IKIBAZO tugomba kwibaza:ESE IMANA IZAKOMEZA KUTWIHORERA?? Dore igisubizo.Imana ifite GAHUNDA yayo ikoreraho.Yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo munsi,imana izica abantu bose banga kuyumvira,ku buryo kuli uwo munsi,INTUMBI zishwe n’imana zizaba zuzuye isi yose.Ntabwo rero imana yali yahunze u Rwanda hagati ya 1990-1994.Ahubwo yihorera abantu bakicana,bagasambana,bakiba,etc...ariko yashyizeho UMUNSI NTARENGWA izabica bose.
    Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,hazarokoka abantu bake bumvira imana,bature mu isi izahinduka Paradizo.Mwese mujye mutekereza uwo MUNSI uzaba uteye ubwoba nkuko tubisoma muli Yoweli 2:11.Hanyuma muhinduke,aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,politike,etc...).Abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bose bazicwa kuli uwo munsi kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bizagenda nko ku gihe cya NOWA,ubwo imana yicaga abantu bose bali batuye isi kubera ko batayumviraga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana (Matayo 24:37-39).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa