skol
fortebet

Kamonyi: Abanyeshuri biga mu mahanga na polisi bakoze umuganda rusange

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda hamwe n’abanyeshuri 110 biga hanze y’u Rwanda mu bindi bihugu bahuriye mu muryango Indangamirwa, bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi.
Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti 7200, gutunganya imiferege y’umuhanda ndetse nyuma yawo habaho n’ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda, imibereho myiza y’abaturage, n’iterambere ry’igihugu.
Umuryango Indangamirwa ugizwe n’abanyeshuri bize hanze y’u Rwanda ndetse n’abandi bakihiga bakaba (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda hamwe n’abanyeshuri 110 biga hanze y’u Rwanda mu bindi bihugu bahuriye mu muryango Indangamirwa, bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi.

Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti 7200, gutunganya imiferege y’umuhanda ndetse nyuma yawo habaho n’ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda, imibereho myiza y’abaturage, n’iterambere ry’igihugu.

Umuryango Indangamirwa ugizwe n’abanyeshuri bize hanze y’u Rwanda ndetse n’abandi bakihiga bakaba barahawe uburere mboneragihugu mu Itorero ry’igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuganda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi Celestin Ntivuguruzwa nawe wari witabiriye uyu muganda, yakanguriye abitabiriye umuganda gukora cyane no kubungabunga umutekano.

Yashimiye abaturage uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga. Yabibukije ko iterambere rigerwaho ari uko mbere na mbere hariho umutekano.

Iki gikorwa cy’umuganda kandi cyanitabiriwe n’abadepite babiri bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aribo Depite Athanasie Gahondogo na Mediatrice Izabiriza, umuyobozi w’ishami rya community policing muri Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa, umuyobozi w’idini ya Islam mu Rwanda Sheikh Salim Habimana, abari bahagarariye izindi nzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage.

Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga mu bindi bihugu hanze y’u Rwanda, ACP Twahirwa yababwiye ku ruhare rwabo mu guharanira umutekano w’igihugu.

Yavuze ko ubufatanye bwabo n’izindi nzego ari ngombwa mu kuwubungabunga.

Uwavuze mu izina ry’abo banyeshuri Ndugu Philbert we, yavuze ko biyemeje kuba ku isonga mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubumbatira umutekano.

Yakomeje avuga ko ibyo bakora byose biba bigamije iterambere ry’igihugu. Yavuze ko nta mutekano iterambere bifuza ritagerwaho, akaba ariyo mpamvu biyemeje gufatanya n’inzego z’umutekano kuwuharanira.

Uretse kwifatanya n’abandi mu gikorwa cy’umuganda, uru rubyiruko rusanzwe runafatanya na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha, kurwanya icyorezo cya SIDA n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa