skol
fortebet

Kizito Mihigo yamaganye abakoresha izina rye banenga u Rwanda

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo uri muri gereza kuva muri 2015, abinyujije mu muryango yashinze, Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), yasabye abanyapolitiki kudakoresha izina rye muri gahunda zo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda kuko ngo ibyo atari byo agamije.

Sponsored Ad

Itangazo rigenewe abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa Fondation KMP, Alice Uwinema, yasobanuye ko Kizito Mihigo ari Umuhanzi w’Umukristu witangiye ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge mu Banyarwanda nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa yakoze mu turere twose tw’igihugu, mu mashuri nibura 102, na za gereza mbere y’ifungwa rye mu 2014.

Anavuga ko uyu muhanzi ubwe adashaka abakoresha izina rye mu kurwanya Leta y’u Rwanda.
Uwinema yagize ati “Tubisabwe n’Umuhanzi Kizito Mihigo ari nawe washinze Fondation KMP, turasaba abanyapolitiki bose kudakoresha izina rya Kizito Mihigo muri gahunda zo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda kuko atari cyo agamije.”

Yakomeje agira ati “Kizito Mihigo rero si umunyapolitiki, nta shyaka rya politiki na rimwe arimo kandi ntaharanira ubutegetsi”.

Nyuma y’ifungwa rya Kizito mu 2014 ari nawe wari ukuriye ibikorwa by’uyu muryango, wahagaritse ibikorwa. Gusa ngo bizera ko umunsi yafunguwe ubutumwa yatangaga buzakomeza.

Kizito Mihigo w’ imyaka 36 afungiye muri Gereza ya Nyarugenge guhera muri Mata 2014 ndetse ku wa 27 Gashyantare 2015 Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Kuva yagezwa imbere mu rukiko, Kizito yiyemereye ibyaha ashinjwa ndetse anabisabira imbabazi, gusa hari abandi bakunze kumvikana bavuga ko ifungwa rye rishingiye ku mpamvu za politiki.

Iyo myumvire ya bamwe yatumye bamugarukaho cyane igihe bavuga imfungwa za politiki mu Rwanda, ndetse izina rye bakarikoresha mu kunenga no kurwanya ubuyobozi bw’iki gihugu, ibintu we atemera na gato.

Kizito yajuririye igifungo yahawe, ubu urubanza rwe rutegereje ko ishyirwaho ry’abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ubundi akamenya niba igihano cye kigumaho cyangwa kigabanywa.

Fondation KMP isohoye iri tangazo nyuma y’iryo Me Bernard Ntaganda uvuga ko ahagarariye ishyaka rya PS Imberakuri, igice kitemewe mu Rwanda, yasohoye avuga ko yatangiye ibikorwa byo kuvugira no gushyigikira abanyapolitiki bafunzwe, barimo na Kizito Mihigo.

Me Ntaganda yavugaga ko ku wa 17-24 Kamena uyu mwaka hari ibikorwa byari biteganyijwe bigamije gushyigirikira abo yita imfungwa za politiki ndetse bateganya no kubasura. Abo barimo abarwanashyaka ba PS Imberakuri babiri (Ingabire Victoire na Mushayidi Deo), Rwigara Diane na Kizito Mihigo.

Uretse Me Ntaganda, hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook n’izindi mu kugaragaza ko Kizito Mihigo ari imfungwa ya politiki, bakabyitwaza bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo buhari.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa