skol

Kuba uyu munsi u Rwanda rutekanye ntibyikoze – Minisitiri Uwacu

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko kuba u Rwanda rwaravuye muri Jenoside yakorewe abatutsi uyu munsi akaba ari igihugu gifite umutekano usesuye bitikoze ahubwo byagezweho kubera ubwuzuzanye bw’ inzego.
Uwacu yabivugiye mu kiganiro ngarukagihembwe gihuza polisi y’ u Rwanda n’ itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 29 Werurwe 2018.
Yagize ati "Kuva kuri Jenoside kugera ku gihugu gifite umutekano usesuye;Igihugu kirangwamo ubumwe n’iterambere; aho Isi itatekerezaga ko U (…)

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko kuba u Rwanda rwaravuye muri Jenoside yakorewe abatutsi uyu munsi akaba ari igihugu gifite umutekano usesuye bitikoze ahubwo byagezweho kubera ubwuzuzanye bw’ inzego.

Uwacu yabivugiye mu kiganiro ngarukagihembwe gihuza polisi y’ u Rwanda n’ itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 29 Werurwe 2018.

Yagize ati "Kuva kuri Jenoside kugera ku gihugu gifite umutekano usesuye;Igihugu kirangwamo ubumwe n’iterambere; aho Isi itatekerezaga ko U Rwanda ruzongera kuba Igihugu nk’uko turubona uyu munsi. Icyo U Rwanda ruri cyo uyu munsi ntibyikoze; byaraharaniwe; kandi byashobotse kubera ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego."

Minisitiri Uwacu yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ngombwa kuko bitanga isomo; bityo buri wese agaharanira ko bitazongera ukundi.

Minisitiri Uwacu yibukije ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite uruhare mu kugaragaza ukuri.

Yagize ati “Dukeneye Itangazamakuru Nyarwanda; Itangazamakuru rivuga ukuri ku Rwanda. Nk’uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame abivuga buri gihe; nitutagaragaza ibyacu uko bikwiriye kumvikana ;abandi bazabivuga uko bashatse bashingiye ku nyungu bafite mu kugoreka ukuri. Mbere yo gutangaza ikintu runaka banza wibaze icyo kimariye Abanyarwanda n’icyo cyafasha muri gahunda z’iterambere, umutekano n’ubumwe."
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Gasana Emmanuel yavuze ko ibiganiro nyunguranabitekerezo polisi igirana n’ itangazamakuru buri gihembwe bitanga umusaruro.

Ati “ Mu biganiro nk’ibi tuganira byinshi biganisha ku kuzuzanya aho buri ruhande ruzirikana ko ibyo rukora biri mu nyungu z’Igihugu n’abagituye; ibyo bituma hashyirwa imbaraga mu bufatanye mu gukangurira Umuryango Nyarwanda kwirinda ibyaha no gukumira icyahungabanya umutekano."

Yavuze ko umutekano mu gihugu hose wifashe neza; ndetse ko ari wo utuma ibirori n’Inama; zaba izo ku rwego rw’akarere ruherereyemo; ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga bikorwa, bikanasozwa nta nkomyi iyo ari yo yose kuko Polisi ifatanya n’izindi nzego z’umutekano kuwubungabunga.

Yavuze ko muri iki gihembwe hakozwe ibyaha 5580; muri byo hakaba harimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu,ubujura n’ibindi byoroheje; ndetse ko muri iki gihembwe (Kuva muri Mutarama 2018 kugeza uku Kwezi kwa Werurwe) ibyaha byagabanutse ku kigereranyo cya 2,1 ku ijana (2,1 %) ugereranyije n’igihembwe gishize.

Yongeyeho ko ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo ishyirwa ry’Utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zatumye impanuka zo mu muhanda zigabanuka ku kigereranyo cya 5,5 ku ijana (5,5 %) muri iki gihembwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa