skol
fortebet

"Kubaka Afurika twifuza ni twe bireba"-Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kubaka Afurika beneyo bashaka ari umukoro w’abanyafrika kandi urugendo rugana kuri iyo ntego bakwiye kurugira urwabo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga ihuriro mpuzamahanga ry’iminsi 3 ku ntego z’iterambere rirambye muri Afurika.
Iyi nama y’iminsi itatu ibera mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali irasuzumira hamwe aho Umugabane wa Afurika ugeze wesa imihigo ikubiye mu ntego z’iterambere rirambye SDGs.
Perezida wa (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kubaka Afurika beneyo bashaka ari umukoro w’abanyafrika kandi urugendo rugana kuri iyo ntego bakwiye kurugira urwabo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga ihuriro mpuzamahanga ry’iminsi 3 ku ntego z’iterambere rirambye muri Afurika.

Iyi nama y’iminsi itatu ibera mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali irasuzumira hamwe aho Umugabane wa Afurika ugeze wesa imihigo ikubiye mu ntego z’iterambere rirambye SDGs.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayitangije ku mugaragaro yagaragaje ko nubwo icyorezo cya COVID19 cyahungabanyije byinshi, ubufatanye hagati y’Abanyafurika ari inkingi ikomeye y’iterambere rirambye kuri uyu mugabane.

Yagize ati "COVID19 yadindije iterambere ryari rimaze kugerwaho ndetse hamwe na hamwe isubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa. Ariko nanone ntitwirengagize ko hari amahirwe twabonye muri aka kaga. Hamwe no guhangana n’ingaruka za COVID19, dushobora kubaka Afurika ihamye kandi itangiza ibidukikije ari na ko tugera ku ntego z’iterambere rirambye ndetse n’icyerekezo 2063. Mu by’ukuri twari tukiri inyuma mu kwesa iyi mihigo na mbere y’uko iki cyorezo cyaduka. Aho kudusubiza inyuma rero, guhangana nac yo ndetse no kuzahura ubukungu n’imibereho twabikoresha nk’uburyo bwo kwihuta no guhanga ibishya twubaka ubushobozi bwa buri wese... Afurika igomba kubaka ubufatanye bushimangira ubushobozi yifitemo bwo gukora inkingo n’indi miti n’ibikoresho byo kwa muganga. Kubaka Afurika twifuza ni twe bireba bityo tugomba gufata iya mbere muri iyo nzira kandi tugaterana ingabo mu bitugu.

Abafashe ijambo bose muri iyi nama bagaragaje ko icyorezo cya COVID19 ari imbogamizi ku iterambere rya Afurika kandi ko kuzahura ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye uyu mugabane bisaba kubanza kubakingira.

Aha ni ho Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iterambere ry’ubukungu bwa Afurika Dr. Vera Songwe yahereye maze ashimira u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera.

Ati "Turi hano uyu munsi kuko iki ari igihugu kimaze gukingira hejuru ya 70% by’abagituye. Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko Afurika ntizafunguka ngo ubukungu bwacu buzahuke nitudakingira. U Rwanda rwashoboye kubona inkingo kandi rubasha kuzikoresha. Birashoboka rero ko Afurika yabona inkingo kandi ikazikoresha. Ikibabaje ariko ni uko muri aka kanya duteraniye hano ni ushyize ku mpuzandengo( average/moyenne) usanga muri Afurika 17% gusa ari bo bakingiye. Hari kandi hejuru ya 53% y’ibihugu bya Afurika bifite inkingo byananiwe gukoresha. Aha nanone ukibaza uti kubera iki? Ese Afurika yaba ishaka kwitandukanya n’indi migabane y’Isi mu gihe turimo kugaruka mu buzima busanzwe? Igisubizo ni uko ibyo bidashoboka twese turabizi kuko n’ubu turi hano ngo turebe uko twagera ku ntego z’iterambere rirambye ndetse n’icyerekezo 2063 cya Afurika twifuza."

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Madame Amina Mohammed na we yagaragaje ko nubwo hakiri imbogamizi mu kwesa umuhigo wo gukingira 70% by’abatuye Isi ibyo u Rwanda rumaze gukora bitanga icyizere.

Ati"Icya mbere ni uko tugomba kugabanya ubukana bw’iki cyorezo ndetse tukubaka ubudahangarwa ku yindi nkubiri cyangwa ibindi byorezo byakwaduka. Binyuze muri gahunda ya COVAX Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yakusanyije inkingo zisaga miliyoni 500. Nubwo bimeze bityo ariko ibihugu bikize byakoresheje inkingo zikubye incuro 30 izo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Gukingira 70% by’abatuye biracyari intego nyamukuru kuri twe kandi u Rwanda ni urugero rwiza twarebera bityo rero haracyari icyizere." Nk’uko uyu muyobozi yabisobanuye.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 8 kuva intego za SDGs zajyaho. Iribanda ku ishyirwa mu bikorwa rya zimwe mu ntego z’iterambere rirambye nk’irebana n’uburezi bufite ireme, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, kwita ku bidukikije ndetse n’ubufatanye mu guhangana na COVID19 n’ingaruka zayo mbere y’uko umwaka wa 2030 Isi yihaye ngo ibe yageze ku ntego z’iterambere rirambye ugera.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa