skol
fortebet

Madamu Jeannette Kagame yasabye ikintu gikomeye urubyiruko ku bidukikije

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kubungabunga ibidukikije kuko bizakomeza gutuma abaturutse hirya no hino ku isi bakomeza gusura u Rwanda.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu Kinigi aho yari umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23. Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 19.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ati “Nimwitegereza, abateraniye aha twese, duhujwe no kwizihiza uyu munsi ukomeye mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije. Ntawe bitanezeza kuba mubigiramo uruhare.”

Yavuze ko urwo ruhare rugaragarira mu kubungabunga ibidukikije, kwakira neza abasura u Rwanda no guhanga imirimo ishingiye ku bukerarugendo.

Ati “Umurimo mukora ni uwo gushimwa, muri ishema ry’igihugu cyacu ntimuzadohoke.”

Yakomeje agira ati "Ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga Isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’uko bikwiriye.

Nk’abantu mu mibereho yacu dukeneye ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ku buryo bw’umwihariko. Bityo rero dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane."

Mu bise izina Ingagi harimo Sol Campbell, Umunyabigwi wa Arsenal FC na Three Lions; Larry Green, uri mu Nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation; Umuhoza Ineza Grace, afite Umuryango wihebeye kurengera ibidukikije; Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by’imideli; Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO n’abandi.

Clare Akamanzi uyobora RDB yavuze ko uyu munsi hiswe amazina abana bashya 23 b’ingagi mu gihe mu mwaka ushize, izi nyamaswa zari zitangiye gukendera.

Yasabye abise abana b’ingagi kuzashaka umwanya bakazajya bazisura.

Akamanzi yavuze ko 70% by’abana b’ingagi bahawe amazina ari igitsina gore.

Yashimiye abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga ku ruhare bagira mu kuyibungabunga, avuga ko ibikorwa byabo aribyo bituma uyu munsi ubaho.

Ati "Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka (2023) ubukererugendo bwazamutseho 56%. Ibi kandi bisobanura ko n’uruhare rwa 10% rugenerwa abaturage rwiyongereye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa