skol
fortebet

Marara yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sena yemeje ko Kayinamura Igor Marara yoherezwa muri Qatar nka Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu kuko afite ubushobozi bwamubashisha kuzuza inshingano yahawe mu buryo bukwiriye

Sponsored Ad

Sena yemeje ko Kayinamura Igor Marara yoherezwa muri Qatar nka Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu kuko afite ubushobozi bwamubashisha kuzuza inshingano yahawe mu buryo bukwiriye

Marara yari asanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Perezida wa Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubufatanye n’Umutekano, Senateri Bideri John Bonds, yasobanuye ko bagenzuye umwirondoro wa Marara, bagasanga afite ubushobozi buzamubashisha kuzuza inshingano ze neza.

Ubusanzwe iyo Inama y’Abaminisitiri yatoranyije umuntu ku mwanya runaka, abanza gushyikiriza umwirondoro we abasenateri bakemeza niba koko babona izo nshingano azikwiriye bijyanye n’inararibonye, ibyo igihugu kimwifuzaho n’ubuhanga bwe muri rusange.
U Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire 11 mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’umutekano.

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yafunguwe mu 2019 .

Marara ugiye kuyiyobora, afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu miyoborere y’imishinga yakuye muri Kaminuza ya Oklahoma n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa