skol
fortebet

Me Evode yagaragaje ko hari ba noteri bakora nk’ inyeshyamba

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yavuze ko kugeza uyu munsi hari ba noteri batagira aho bakorera avuga ko usanga bagikora bunyeshyamba.

Sponsored Ad

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukuboza , ubwo yahuraga na ba noteri, hagamijwe kurushaho kunoza umurimo wa bo mu Rwanda.

Me Uwizeyimana yagaragaraje ko hari ba noteri bigenga, bagendana za kashi mu mifuka y’amakote abandi mu bikapu.

Uwizeyimana yabwiye ba noteri ko bakwiye kuba bafite aho bakorera hazwi, abaturage bakahamenya kandi bakajya batanga raporo buri gihembwe kuko byagaragaye ko ababyubahiriza ari bake.

Yagize ati “Twakoze igenzura dusanga ba noteri 74 barahiye, 36 gusa aribo batanga raporo y’ibyo bakoze, 33 nibo bonyine bagagaraje ibyicaro by’aho bakorera, naho abatanze amakonti yabo ntibarenga 16, ni ukuvuga ngo abandi bakora nk’inyeshyamba, ubundi mbere y’uko muba ba noteri muri abanyamategeko, iyo umunyamategeko yabaye kanyeshyamba biba ari ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Mukwiye kwisubiraho, mwagiyeho kugira ngo mwunganire ba noteri ba leta, kugira rero umubare munini wa ba noteri bikorera batagira icyo bakorera abanyarwanda ntacyo byaba bimaze, ntabwo twakwemera ko tugira ba noteri b’ingwizamurongo gusa, abadashaka gukora bakwandika basaba gusezera, noneho tumenye ba noteri bashaka gufasha abaturage.”

Me Uwizeyimana kandi avuga ko hari ba noteri usanga bagendana za kashi mu bikapu, ku buryo abaturage baba batazi aho babasanga.

Yagize ati “Twabonye andi makuru ko hari ba noteri bikorera usanga batagira aho bakorera, ugasanga bamwe barakorera mu muhanda, mbese bagaterera kashi aho bageze hose, abagore nabo ugasanga baragendana za kashi mu bikapu byabo, ibi bintu turaza kubikizwa n’iki niba hari abagore bagendana za kashi mu bikapu?”

“Ntabwo ibi ari byo kuko itegeko rivuga ko ba noteri bagomba kugira ibiro bakoreramo, ababakeneye bakagira aho babasanga, ntabwo noteri ariwe ugomba gushakisha aho asanga umuturage.”

Rugambage Emmanuel noteri wikorera, yavuze ko kubera ko ari bwo bagitangira aka kazi, ushobora gusanga hari abatari ba noteri ku buryo batazi amategeko neza.
Yagize ati “Nkeka ko uwo muco ugiye guhagarara kuko ntabwo ari umuco mwiza, umurimo w’ubunoteri ni umurimo w’icyubahiro ugomba kubahwa kandi ugomba gukoranwa ubunyangamugayo, nkeka ko niba hari n’ababikoraga, uyu muco uraza guhagaragara.”

Noteri wikorera, iyo umuturage aje gukenera kashi, aba agomba kongeraho 30% by’amafaranga ku yo noteri wa leta amuca.

Ibi bisobanuye ko niba umuturage atanga amafaranga 1500 kwa noteri wa leta, azatanga 1950 kwa noteri wigenga ariko wemewe na leta.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ba noteri 911, abikorera ku giti cyabo ni 74, naho abarenga 100 bakaba barasabye kwemererwa kujya muri uyu mwuga mu buryo bwo kwikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa