Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021 na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] ritegeka ko abategura ibirori bibera mu ngo bagomba kubanza kumenyesha mu nyandiko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari bizabaramo.
Iyi ngingo ya mbere y’aya mabwiriza, ivuga ko abantu bashobora kubimenyesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa bakoresheje email cyangwa WhatsApp.
MINALOC yagize iti "Imenyesha rishobora no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (email cyangwa WhatsApp), igaragaza ubwoko bw’ibirori (urugero; gusaba no gukwa), igihe ibirori bizatangirira, igihe bizarangirira n’umubare w’abazabizamo.”
Yasabye “Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki (handsanitizer), gukangurira abitabiriye ibirori gusiga intera hagati yabo no kwambara agapfukamunwa igihe cyose batari gufungura no kunywa.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeyeho ko “Abitabira ibirori bibera mu rugo bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’ibirori.”
Ku bijyanye n’amasaha y’ibirori bibera mu rugo, yagize iti “Ibirori ntibigomba kurenza saa Mbiri z’ijoro. Icyakora, mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ibirori ntibigomba kurenza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.”
Inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano ni zo zahawe inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza mu gihe abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda COVID-19.
Abategura n’abitabira ibirori bibera mu ngo basabwe kuzirikana ko bitazajya birenza saa mbiri z’ijoro (20:00pm). Gusa ababikorera mu turere dufite ubwandu bukiri hejuru ari two Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare amasaha yo kuba basoje ibirori bibera mu ngo ni saa kumi n’ebyiri (18:00pm).
Mu rwego rwo kugenzura uburyo aya mabwiriza yubahirizwa, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zizajya zikurikirana uburyo abateguye ibi birori bubahiriza aya mabwiriza abigenga.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN