Minisitiri Busingye afite inzozi ko umunsi umwe gereza zo mu Rwanda zizahinduka amashuri n’ amahoteli
Yanditswe: Sunday 01, Apr 2018
Minisitiri w’ ubutabera w’ u Rwanda Johnston Busingye afite icyizere ko u Rwanda ruzagera ikirenge mu cy’ Ubuholandi rukagabanya imfungwa n’ abagororwa maze gereza zigahinduka amashuri, amahoteri, sitade cyangwa inkambi zo kwakiriramo impunzi mu gihe cya vuba.
Gereza zo mu Buholandi zagabanutsemo imfungwa. Muri 2006 zari 20,463 muri 2016 zari zimaze kugera ku 10,102.
Minisitiri Busingye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Werurwe yoherereje ubutumwa bwa Pasika ku nzego zifite aho zihuriye n’ (...)
Minisitiri w’ ubutabera w’ u Rwanda Johnston Busingye afite icyizere ko u Rwanda ruzagera ikirenge mu cy’ Ubuholandi rukagabanya imfungwa n’ abagororwa maze gereza zigahinduka amashuri, amahoteri, sitade cyangwa inkambi zo kwakiriramo impunzi mu gihe cya vuba.
Gereza zo mu Buholandi zagabanutsemo imfungwa. Muri 2006 zari 20,463 muri 2016 zari zimaze kugera ku 10,102.
Minisitiri Busingye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Werurwe yoherereje ubutumwa bwa Pasika ku nzego zifite aho zihuriye n’ ubutabera intumbero afite n’ uburyo izagerwaho mu myaka iri imbere.
Mu nyandiko ya Busingye Sunday Times yabonye yagize ati “Mfite inzozi zo muri ubu buryo. Mfite inzozi ko tuzabigeraho muri iki kiragano(generation), nitutabigeraho tuzabigeraho mu gitaha. Imbuto zamaze kubibwa mu buryo bwacu bwo gukumira ibyaha, umurava dufite, gahunda yo kwicungira umutekano buri wese aba ijishoi rya mugenzi we, amatsinda y’ urubyiruko yo gukumira ibyaha, ibikorwa byacu byo kurinda abantu, uruhare rw’ imiryango itari iya leta, n’ uruhare rw’ itangazamakuru.”
Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gukangurirwa ko kubahiriza amategeko no kwirinda ibyaha kuko bifite akamaro kutabikora uku bikagateza ibibazo.
Minisitiri Busingye yongeyeho ko icyo u Rwanda rwiyemeje rukigeraho kuko igihe cyangwa ikiguzi bitajya biba inzitizi.
Yagize ati “Niba abandi barabigezeho natwe twabigeraho. Uburezi n’ uburere mboneragihugu byacu, uruhare rw’ imiryango itari iya Leta mu bushakashatsi, inyigo, n’ ibindi bigomba kwimakazwa”
Busingye ati “Abantu bajya mu magereza kuko bakoze ibyaha. Sosiyete yacu y’ amahoro, umutekano n’ isuku izatuma gereza zacu zihinduka amashuri, amahoteli, amasitade, n’ amacumbi y’ impunzi mu kiragano kimwe”
Ati “Mfite inzozi ko ababaye imbata z’ ibyaha bazacengerwa n’ uburyo bw’ ubutabera bigakemuka byoroshye.”
Umuvugizi w’ amagereza CIP Hillary Sengabo avuga ko mu Rwanda hari gereza 13 habariwemo n’ ikigo ngororamuco kiri mu karere ka Nyagatare. Gereza zose hamwe zibarurwamo abagera ku 65,000
Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye aherutse kubwira abasenateri ko guverinoma y’ u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose ngo abakoze ibyaha bage bakosorwa badafunzwe.
Uretse uyu mugambi wagutse wo kugabanya imfungwa, Busingye yabwiye abasenateri ko bidatsinze u Rwanda ruzatangiza uburyo bwo gucunga abakoze ibyaha hakoreshejwe akuma gashyirwa mu muntu.
Akuma gashyirwa mu kuguru k’ umuntu ufungiye mu rugo hakifashishwa uburyo bwa GPS mu kumenya aho aherereye. Iyo agerageje kugahuramo biramenyekana akongererwa ibihano.
Ibitekerezo
Kurota n’uburenganzira butagira umupaka, ariko izi nzozi zawe Nyakubahwa Ministre can never become a reality as now or tomorrow.
None c Minister,abakatiwe burundu bazakora muri izo Hotels cg bazaba ba Pastors?
"Abafunze bose siko baba barakoze ibyaha, iyabaga bari bagufunze igihe gito wamenya ukuri. Keretse nibashyiraho itegeko ko UMUNTU NAFUNGWA BY’AGATEGANYO AKAZA KUBURANA AGATSINDA LETA IZAJYA IMUHA INDISHYI Z’AKABABARO NIBWO GUFUNGA BY’AGATEGANYO BAREKA KUBIGIRA NK’UMUKINO. Ese abanyarwanda nibo bantu b’abanyabyaha kurusha abandi ku isi? Ko aribo bafite umubare munini w’imfungwa ugereranije n’abagituye?
Gufunga by’agateganyo byahindutse munyumvishirize, kuko nta tegeko riteganya indishyi mu gihe wabihombeyemo.
Ikibazo mfite ni uko ashobora kuba ari kurota kandi ari ku manywa. Ubwo se abakatiwe burundu muzaba mwarabagize mute? Hon. Minister mukanguke bwakeye
Izo nzozi zawe nawe urabizi ko zidashoboka, kereka nimuhindura system y’imiyoborere, gufunga mwabigize imikino kandi mukinira ku buzima bw’ abaturage, gusa isi igira variability nyinsi namwe bigeraho bikabageraho niho mwibuka ko namwe muri abantu.