skol
fortebet

Minisitiri w’intebe yahawe imyaka 2 ngo abe yakemuye ikibazo cy’uruganda SteelRwa n’abaturage

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ko mu myaka ibiri agomba kuba yacyemuye ikibazo cy’uruganda SteelRwa n’abaturage bahora bataka ko ibinyabutabire biruvamo bibahumanya.

Sponsored Ad

Ni umwanzuro ziriya Ntumwa za rubanda zafashe tariki 03, Ugushyingo, 2021, uyu mwanzuro ukabamo ibika bisaba Minisitiri w’Intebe kujya aha raporo Umutwe w’Abadepite buri mezi atandatu ivuga aho ibintu bigeze bicyemuka.

Mu kazi kabo ko kwegera abaturage no kumenya ibibazo byabo, Abadepite babwiwe ko ikibazo cy’uruganda SteelRwa rubahumanya kimaze imyaka 11.

Muri icyo gihe ni ukuvuga mu mwaka wa 2010, Minisitiri w’Intebe yari Bernard Makuza.

Ni ngombwa kumenya ko Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, kigeze gufunga by’agateganyo ruriya ruganda muri Kanama, 2019 ariko ruza gukomorerwa rurongera rurakora.

Abaruturiye bakibibona, bahise bandikira Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, bamutakambira bamubwira ko bajujubijwe n’ibinyabutabire biva muri SteelRwa.

Donatille Mukabalisa yasabye Abadepite bagize Komite y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi no kwita ku biduikikije guhita binjira muri kiriya kibazo bakagisuzuma.

Nyuma yo kugisuzuma bagombaga kugeza ku Nteko rusange ibyo babonye kandi ibi byarabikozwe.

The New Times yanditse ko Abadepite bo muri iriya Komite begereye abantu bose barebwa na kiriya kibazo bahabwa ijambo bagira icyo bakivugaho.

Abo ni Minisiteri y’ibidukikije, Umuyobozi mukuru wa REMA, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda na Minisiteri y’ubuzima.

Yewe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba na Meya wa Rwamagana bahawe ijambo kuri kiriya kibazo!

Baganiriye ku miterere yacyo, uko uruganda rwubatswe, akamaro rufitiye igihugu, ingaruka ibyo rukora bigira ku baruturiye n’ingamba zo gucyemura ikibazo abaturage bagejeje ku Ntumwa za rubanda.

Mu isuzuma ryakozwe n’impande zarebwaga na kiriya kibazo, byaje kugaragara ko ruriya ruganda rufitiye u Rwanda akamaro ariko nanone byemezwa ko rwangiza ubuzima bw’abaturage.

Abadepite basanze ubuyobozi bwa ruriya ruganda bwarirengagije gushyiraho uburyo busanzwe buteganyijwe mu myubakirre y’inganda zikomeye nka SteelRwa, iyo myubakire ikaba igena uko imyanda igomba gukumirwa ntigere mu baturage.

Muri ziriya ngamba harimo kuba uruganda rwakwimurwa, kuba abaruturiye bagurirwa bakimuka cyangwa uruganda rugakoresha ikoranabuhanga mu gutunganya imyanda iruvamo.

Izo ni zimwe mu ngamba ruriya ruganda rwashoboraga gukora mu kurinda abaturage.

Abadepite hari icyo basabye Guverinoma…

Ubwo yagiraga icyo avuga, Umuyobozi wa Komite y’Abadepite yakurikiranye kiriya kibazo Madamu Alice Marie Uwera Kayumba yavuze ko Guverinoma igomba kureba icyakorwa muri ziriya ngamba zavuzwe haruguru.

Yavuze ko ku byerekeye kwimura abaturage, hagomba kwirindwa ko bazabarirwa nabi kandi ibi bigakorwa n’itsinda ribizi.

Ikibabaje ngo ni uko mu myaka 11 ishize abaturage bataka kiriya kibazo, nta barurwa ry’imitungo yabo ryigeze rikorwa ngo bimuke.

Kwimura uruganda, byo ngo biragoye kuko ruhenze cyane.

Rufite agaciro ka Miliyari 12 Frw.

Hon Uwera yavuze ko Itsinda rizashyirwaho na Minisitiri w’Intebe ari ryo rizicara rikareba icyakorwa kigatanga igisubizo kirambye.

Yagize ati: “ Dushishikajwe cyane n’uko iki kibazo kirangira, abaturage bakabaho batekanye. Icyo bizasaba cyose kizakorwe ariko abaturage bahumeke.”

Hari mugenzi we witwa Gérmaine Mukabalisa wavuze ko afite impungenge ko mu myaka 11 ishize kiriya kibazo kiri muri bariya baturage, hari benshi bangiritse ibihaha kubera imyuka iva muri ruriya ruganda.

Yagize ati: “ Birarambiranye rwose! Abaturage bagomba kubaho badahumeka ibyuka bibi.”

Minisiteri y’ubuzima yo ngo yabwiye Abadepite ko itigeze isuzuma ingaruka biriya byuka byagize ku buzima bw’abaturiye SteelRwa.

Abadepite bagize n’igitekerezo cyo kugenzura mu gihugu hose ngo barebe niba nta nganda zangiza abaturage nk’uko bimeze kuri SteelRwa.

Imibare ivuga ko uruganda SteelRwa rukoresha abakozi 580, rugasohora toni 3000 by’ibyuma ku kwezi.

Ruherereye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana.

Source: TAARIFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa