skol
fortebet

Minisitiri w’intebe yasezeranyije gushakira umuti ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ingendo

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe yemeje ko bakiriye ibibazo birebana n’ibiciro by’ingendo byazamutse ku buryo bukabije ndetse yasezeranyije ko bagiye kuzabifatira umwanzuro uhamye bafatanyije n’inzego zibishinzwe.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter,ibiro bya Minisitiri w’intebe byemeje ko bigeye gushakira umuti ikibazo k’ibiciro by’ingendo.

Yagize iti”Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.”

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Mu banyarwanda bagaragaje ko ibi biciro bibangamye harimo Depite Dr.Habineza Frank wavuze ko RURA yabishyizeho mu rwego rwo kurengera abashoramari.

Ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10 kuri wa 18 Ukwakira,umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane,Ingabire Immaculée yatangaje ko yababajwe cyane no kubona RURA izamura ibiciro by’ingendo, nyuma yo kuzamura iby’amazi n’umuriro w’amashanyarazi, akaba yibaza niba abakozi b’uru rwego bafata ibi byemezo babanje kwibuka ko ubuashobozi bw’abaturage butandukanye.

Ni ibi byemezo Immaculée aheraho avuga ko RURA ishobora kuzasenya leta y’u Rwanda, bitewe n’uko ibyo ikoze binengwa n’abaturage byitirirwa leta. Ati:

Reka mbabwize ukuri. Ndabizi ko bari buntuke ariko nibatitonda RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage ku buryo buteye ubwoba kandi bose bakubwira ngo ni leta, ntabwo bishimye kubera biriya bibazo bya transports (ingendo).

Umuhanzi Clarisse Karasira, nawe yanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe neza na Perezida Kagame,abantu badakwiriye gutunguzwa ibiciro by’ingendo nkuko RURA yabigenje.

Yagize ati “Muri uru Rwanda rufashanya ruyobowe neza na Nyakubakwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”

RURA yahise isubiza ubu butumwa bwe,ko ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.

Yakomeje iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi & dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”

Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya Guma mu rugo,ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.

Ibitekerezo

  • Nibyiza ko PM yakiriye iki kibazo kandi gifite ishingiro bagikoreho ariko hirindwe ibintu mu buyobozi bimeze nka cacophonie kuko niba PM avuze ko ikibazo baracyigaho ,Tonny Kuramba nawe muri RURA agaca inyuma Ku ma TV kwivugira ibindi , réellement bihita byerekana la discordence mu mikorere ,cg ukutavuga rumwe mu miyoborere.A bon entendeur salut.

    Nibyiza ko Minisitiri w’Intebe yicarana nizo nzego harimo nuhagarariye abaturage bakarebera hamwe icyo kibazo cy’ibiciro .ariko bakatubariza abayobora RURA ukuntu ibiciro ku kirometero kimwe cyavuye 31.9frw kikajya kuri 28.9frw hanyuma Nyacyonga kujya mu mujyi yari 220frw none akaba yarabaye 407 frw batubwire uko iyo mibare bayibaze kuko twe ntabwo tuyumva ukuntu amafaranga yagabanuka ku kirometero hanyuma total ibiciro bikazamuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa